RFL
Kigali

Byagenze gute ngo umuziki w’u Rwanda wigaranzure uw’u Burundi? Abasesenguzi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/11/2020 7:50
0


Abahanzi Nyarwanda bakoze akazi katoroshye ko kuragira umuziki Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo umuziki wo mu Karere wari wiganje mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Hakozwe iki ngo ubu Nziza Desire abe aza mu Rwanda kwiyegereza itangazamakuru, Sat-B yifuze kumenyekana ari uko yakoranye n’Abahanzi bo mu Rwanda?.



Mu basesenguzi twifashishije harimo umusaza Makanyaga Abadul usobanura ko yatangiye umuziki mu 1973. Ubaze neza wasanga kugeza ubu awukoze imyaka irenga 47 ku buryo yiboneye neza umuziki w’u Rwanda ukura. Abazi Dj Bob cyangwa se abahanzi bakuze bari mu ruganda rw’imyidagaduro biragoye ko waba utazi iryo zina dore ko abahanzi benshi urubyiruko rubona rwubaha ari mu babafashije kumenyekanisha ibihangano byabo. 

Dj Theo (Twahirwa Theogene) ni umwe mu bashyize itafari ku bahanzi batandukanye akabakura ku busa akabagira ibikomerezwa bikagaragara ku rubyiniro amashyi agakomwa. Intore Tuyisenge ubu ni we ufite uruhembe rwo kuyobora urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, asobanura ko hari imishinga migari iri ku meza y’abayobozi bafite mu nshingano guteza imbere ibijyanye n’umuco n’abahanzi birimo no gushyiraho ingengo y’imari yo gufasha ubuhanzi n’ibindi bifite aho bihuriye nabwo. 


Bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane

Muri iyi nkuru tugiye kureba mu gihe cy’imyaka 26 ishize aho twavuye mu gihe Radiyo Rwanda yariho yakinaga indirimbo zo mu bihugu duturanye none ubu ikaba ikina iz’iwacu kandi nziza noneho, tuze kwitsa ku igereranya hagati y’umuziki w’u Burundi n’u w’u Rwanda dore ko byari bigoye kumva indirimbo Nyarwanda ba Lolilo, Big Fizzo, JC Matata, Kidum Kibido na Ndayirangije Job wamamaye mu ndirimbo “Utujede” bagifite ikamba ry’igikundiro cyaje kuyoyoka bakabura none ubu bakaba bari kongera kugaruka kandi bigaragara ko hari aho basigaye.

Umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 25 yaba yibuka neza igihe yajyaga yumva indirimbo zo mu Burundi zirimo 'Bime amatwi' ya Lolilo yasohotse mu 2007, 'Saga Plage' ye, Kidum Kibido agasohora 'Amasozi' mu 2008, 'Kumushaha' (2010) zikurikiranya zigasimburwa n’indirimbo z’inzayirwa noneho zikaza kwakirwa n’izo muri Tanzaniya ku bwa ba Mr. Nice, ingande zo sinakubwira ariko se ubundi hakozwe iki ngo tube twumva indirimbo z’abahanzi Nyarwanda amasaha 24/24 abahanzi b’ibyamamare nka Rude Boy (Mr P) babe bifuza gukorana indirimbo na Meddy w’umunyarwanda? 

Indirimbo ya Meddy (Slowly) ibe izwi mu bihugu bikomeye nka Nigeria na Kenya? Sauti Sol yifuze gukorana na The Ben, byagenze gute? Yvan Buravan atware igikombe mpuzamahanga Prix Decouvert,  tubone Bruce Melody muri Coke Studio. Hari ikibyihishe inyuma?

Makanyaga Abdul umaze imyaka 47 avuga iki ku iterambere ry’umuziki wa none?


Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com kuri telefoni yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wasangaga umuziki wo muri Congo, Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda ari zo ndirimbo zari zarifatiye abanyarwanda. Izo ndirimbo nizo zari ziganje ariko byagiye bihinduka ku buryo ubu asanga hari intambwe yo kwishimira. 

Impamvu rero mbere byari bigoye yayisobanuye. Ati:”Wasangaga umuntu ugerageje gukora umuziki afatwa nk’umusazi ni naho wasangaga bamwita Sagihobe”. None ubu asanga abahanzi bubashywe cyane dore ko byanabaye ubucuruzi. Avuga ko byakozwe Leta yaretse buri wese ubishaka agakora umuziki kandi habaho gushishikariza buri wese gutungwa n’umwuga azi aho n’abakobwa bahawe rugari nyamara mbere y’i 1994 uwageragezaga kuririmba ari umukobwa baramusekaga usibye ko byari binagoye. Makanyaga Abdul avuga ko kuva mu 2000 ari bwo hadutse ibyitwa ibisope hanatangira Karahanyuze kuko abari bararirimbye izo ndirimbo ntibari bagihari, abahari nabwo bari baratatanye.

Makanyaga iyo arebye asanga abahanzi bariho ubu batanga icyizere. Ati: ”Ibintu byose ni buhoro buhoro kandi ubona buri wese ashishikajwe no kuririmba”. Makanyaga ntiyemeranya n’abanenga abahanzi b’ubu baririmba ibyo bita ibishegu kuko umuziki ni urusobe rw’amagambo n’injyana. Ati:”Kuzimiza byaterwaga n’igihe twarimo ab'ubu bakwiriye kuririmba ibyo bashaka ariko kuri za Radiyo hagakinwa ibigerenjuye bigendeye ku muco ariko mu tubyiniro hagacurungwa izo bashaka zidafite umupaka kuko nta mwana ujya kubyina”. 

Akomeza avuga ko umuntu uzi ururo n’icyatsi ari we ukwiriye kujya ahacurangirwa indirimbo zirimo bene ibyo binengwa. Makanyaga asobanura ko yemera neza ko koko umuziki w’u Rwanda wamaze guca ku w’u Burundi ku buryo bugaragarira buri wese. Ariko rero yitsa cyane ku cyo abahanzi bashya bakwiriye kwibandaho ku buryo mu myaka iri imbere umuziki nyarwanda wazaca no ku w’abanyatanzaniya, Abanya-Uganda n’ahandi. Umwimerere w’umuziki uranga u Rwanda ni yo yaba intwaro ku muhanzi ushaka kwambutsa muzika nyarwanda.

Ni ibihe byakozwe?


Umuhanzi RiderMlman kuva mu 2006 kugeza ubu aracyayoboye Hip Hop ni we ufite Album nyinshi

Mu Busesenguzi bw’umusaza Makanyaga asanga ishuri rya Muzika ryaraje gushyiraho itafari kuko hasohoka abanyempano. Kuba abanyarwanda bakunda umuziki mwiza ni intambwe ndetse Leta kuba yarahaye umwanya abanyempano bagatungwa n’ibyo bashoboye asanga ari byo byakozwe. Icyakora asaba abakunda umuziki kutawunenga batagaragaza icyakosorwa kuko buri wese umusanzu we ukenewe. Makanyaga Abdul ntabwo afite umuzingo (Album) kuko yakoze umuziki atazi ko uzamutunga gusa ngo ntanibuka umubare w’indirimbo afite kuko hari izo yibagiwe.

Twahirwa Theogene (Dj Theo) wabaye umujyanama w’abahanzi benshi bubashywe mu Rwanda ni bande abona bakwiriye ikamba kuva 2006-2020?

Atarasubiza iki kibazo yabanje kwibutsa abantu ko ubwo u Rwanda rwavaga muri Jenoside yakorewe  Abatutsi, inzego zose zari zarazimye noneho Leta ihera ku byihutirwa. Umuziki rero na wo waje kugenda utekerezwaho.

Abahanzi bagerageje: Butera Knowless, Riderman, Bruce Melody, The Ben Meddy, King James na Mani Martin nibo asanga bafashe ibendera mu gihe kinini kandi bakwiriye kubahwa.

Hakorwe iki mu kugeza kure umuziki nyarwanda?

Butera Knowless (Kabebe) kuva mu 2009 kugeza ubu ari ku isonga mu bahanzikazi mu Rwanda ni umwe mu bafite igikundiro mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba

Dj Theo asobanura ko icya mbere ari uko Leta yakangurira abashoramari kuza gushyira amafaranga muri muzika nyarwanda nk'uko izana abayashyira mu bikorwa bindi birimo ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ibindi.

Imishinga imwe n’imwe avuga ko ihera mu bifi binini noneho ntihabe gukora igenzura ku bagenerwabikorwa. Ati: ”Ufite ubushobozi bwo kwigererayo ahabwa amafaranga akayarya atayashyize mu bikorwa ugasanga abahanzi basigaye hasi”. Ikindi asanga Leta ikwiriye gushyigikira ku buryo bufatika igice cy’ubuhanzi n’abana bakizamuka. Gutera inkunga ibikorwa by’umuziki bikava ku rwego rumwe bigatanga umusaruro. Dj Theo asanga abahanzi bakwiriye kumenya ko bakwiriye kurenza amaso u Rwanda bagahanga ibihangana n’abandi bafite aho bageze. Ati:”Nibabe abanyamwuga kandi ikinyabupfura gisagambe”.

Dj Bob asobanura ko habaye kuzamura urukundo rw’umuziki w’abanyarwanda biza kurangira uw’abarundi utakaye

Ndacyayishimira Jean Bosco wamenyekanye nka Dj Bob ni umwe mu basore b'ibyamamare muri muzika y'u Rwanda wamenyekanye nk'umwe mu bafasha abahanzi kwamamaza ibihangano byabo. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura ibihangano by’abahanzi Nyarwanda ndetse ni na we wamenyekanishaga ibitaramo by’abahanzi barimo Meddy n’abandi bakiyoboye mu muziki w’u Rwanda.

Kuba rero yagira icyo avuga ku rugendo rwa muzika ntiyaba abeshye kuko niba yarakoranye na Meddy ataramenyekana akaba ubu yifuzwa n’abanya-Nigeria hari akazi gakomeye Dj Bob yakoze mu iterambere rya muzika nyarwanda nyuma y'i 1994. InyaRwanda yamubajije abo abona nk’abahanzi bo kwambikwa ikamba bafatiye runini umuziki urubyiruko ruri kubyina rutazi abawuruhiye. Dj Bob ati:”The Ben, Meddy, Bruce Melody, Platin, Danny Vumbi na Mico The Best bari ku isonga”.


The Ben na Meddy bakoze ibishoboka byose basunika umuziki none abanyamahanga batangiye kwifuza gukorana na bo

Mu mboni za Dj Bob waruhiye iterambere ry’uyu muziki usigaye uvugisha n’abayobozi bakomeye ni iki cyakozwe?

Dj Bob avuga ko nta gushidikanya umuziki w’u Rwanda wasize cyane uw’u Burundi ariko si ibintu byizanye. Ati:”Hari higanje umuziki w’abanyamahanga noneho tugerageza gukundisha abanyarwanda umuziki wacu ni uko twabasize”.

None se hakorwa iki mu gushyikira Abanyatanzaniya?

Dj Bob avuga ko hakwiriye kwagura imbibi mu bahanzi nyarwanda. Ibi rero byashoboka habayeho ko abahanzi nyarwanda barenga umuziki w’i Kigali no mu Ntara bagatangira gutekereza gukorana n’ibyamamare kuko 'badusize cyane'. Ikindi atanga nk’umuti urambye ni uko abahanzi nyarwanda bakora indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga ku buryo ziba zingana n’iz’abo bifuza gufata cyangwa se gucaho. Ati: ”Dukwiriye kuva ku kwitwa abalocol (baciriritse) tukaba international (mpuzamahanga)”.

Dj Bob asanga abahanzi bafite amazina bakwiriye kuzamura abakizamuka ku buryo buri muhanzi nibura agira uwo azamura. Kandi ko muri Tanzaniya iyi sisiteme Diamond arayikoresha cyane ndetse imaze no kuba umuco ku buryo yaba Alikiba, Harmonize n’abandi bagezeyo bafite abahanzi basunika umunsi n’ijoro.

Dj Bob hari icyo abona Leta ikwiriye gukora

Leta ikwiriye gukora inshingano zayo kandi ikigira ku bindi bihugu uburyo biteza imbere umuziki. Dj Bob ati: ”Hano ntabwo Leta yita ku bahanzi ku buryo bugaragara ariko nanone biterwa n’abahanzi bamwe na bamwe bafite amazina batuzuza inshingano zabo abandi bakaba imbata z’ibiyobyabwenge noneho bigaca Leta intege”. Gusa asaba Leta kudacika intege kuko ni umubyeyi, ikaba ikwiriye kwirengagiza izo nzitizi bityo igateza imbere umuziki.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda rero abasaba gukunda iby’iwabo kuko usanga ahandi abanyagihugu bakunda ibihangano by’abenegihugu.

Davis D afite umuziki ukundwa mu tubyiniro

Hari ibyakozwe tubona umuziki mwiza ariko imbogamizi ntizibura

Tuyisenge Intore ayobora urugaga rw'abahanzi Nyarwanda na we ahamya ko umuziki w’u Rwanda waciye ku w’u Burundi kubera ko leta yakoresheje ibishoboka byose ikangurira abantu gukura amaboko mu mifuka noneho abafite impano zo kuririmba baboneraho. Gusa avuga ko kuba hari ibibazo byinshi bikiri mu muziki nyarwanda ntawabura kuvuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yabaje ibyihutirwaga none ubu hakaba hatahiwe umuziki. 

Ati:”Ibintu byose byarazambye igihugu gihera ku busa kandi abahanzi bakabaye bageza kure umuziki abenshi barishwe”. Rero ubu Leta ifite gahunda yo kugena ingengo y’Imari ya buri mwaka izajya ishyigikira abahanzi. Ati: ”Ubu Leta yamaze kongera umuziki mu nzego 16 zigomba guteza igihugu imbere ndetse n’indi mishinga twagiye tubashyikiriza igamije guteza imbere umuziki”. Ni ukuvuga ko ubuhanzi bwashyizwe mu zindi nzego zigomba kunganira igihugu mu iterambere ryacyo ku buryo hari icyizere ko ubuhanzi bugiye gukamira ababukora. Tuyisenge ashimira abahanzi barimo Yvan Buravan uherutse gutwa Prix decouvert igihembo mpuzamahanga cyatwawe n’umunyarwanda nyamara mbere byari inzozi.

Abahanzi Nyarwanda bataka kutemererwa gufata amashuso aho bashaka

Bruce Melody atanga icyizere mu gihe yashyigikirwa 

Ni kenshi humvikanye abahanzi bavuga ko babuzwa uburenganzira bwo gufatira amashusho aho bashaka bakerekeza i Mahanga amafaranga akaribwa na rubanda nyamara yakariwe n’abanyarwanda. Tuyisenge avuga ko icyo kibazo bamaze kugishyikiriza ababishinzwe ku buryo mu minsi iri imbere abahanzi nyarwanda bazabona igisubizo cyiza kandi kibanyura. 

Intore Tuyisenge asaba abahanzi gufatanyiriza hamwe mu gukora ibihango byubaka sosiyete aho kwihutira gushaka 'Views' kuri YouTube. Ati: ”Umuhanzi umwe ni we wavuze ati wingurishiriza umuco”. Tuyisenge anenga yivuye inyuma ibitangazamakuru bicuranga ibihangano birimo ubutumwa buganisha ku buriri bikirengagiza ibirimo ubutumwa, ko ari byo nyirabayazana yo gushuka abahanzi bakaba ari byo bakora kuko arizo zikinwa.

Tuyisenge Intore yizeye adashidikanya ko abahanzi nyarwanda bashobora kuzagera ku ruhando mpuzamahanga. Ati: ”Barashoboye ariko ntibashobozwa”. Yongeraho ko kuva igihugu kigiye gushyigikira umuziki nta kabuza umuziki nyarwanda uzagera kure hashoboka. Asoza avuga ko kuba haraje itegeko rirengera ibihangano byo mu by’ubwenge ari intambwe nziza yo kuzana amafaranga mu mifuka y’abahanzi nyarwanda. Ati: "Ahubwo abahanzi bakwiriye gushyigikirwa bakageza kure umuziki wacu kuko birashoboka kandi barashoboye ariko nabo buri wese akwiriye gufata uruhembe rwe”.

Marina Debolah yifuza kugeza kure umuziki Nyarwanda

Diamond Plutnumz ugezweho ubu yigeze kwikora ajya mu Burundi gushaka Lolilo bakorana indirimbo bari kumwe na Olga yitwa ”Najua”. Kugira ngo wumve ko Lolilo yari ku rwego ruhambaye yaririmbye mu giswahili n’igifaransa noneho Diamond warimo ushaka aho amenera aririmba mu giswahili ariko indirimbo ijya kurangira aririmba mu Kirundi. Ati: ”Ngwino subiza umutima mu nda ndacyagukunda…” Ni indirimbo bigaragara ko Diamond yakoresheje imbaraga nyinshi ndetse anaririmba abo bastar b’icyo gihe yishimye.

Charly na Nina mu ndirimbo indoro bari kumwe na Big Farious/Big Fizzo mu myaka ine ishize niyo yafunguye umuryango w’ubwamamare kuri iryo tsinda. Mu minsi ishize Farious yumvikanye asaba Leta nshya y'u Burundi iyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye ko umuziki w’u Burundi ukwiriye guhabwa agaciro ukongera ukagira ijambo mu gihugu no hanze yacyo. Kuri iyi ngingo yanasabye ko ijanisha ry’indirimbo zikinwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ryakwiyongera hagabwa umwanya munini indirimbo z’abahanzi b’Abarundi. 

Nziza Desire umwe mu bahanzi bari bagezweho ubwo umuziki w’u Burundi wari hejuru y’uw’u Rwanda mu myaka ya za 2006 aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iyi minsi iyo arebye asanga umuziki wabo warasubiye inyuma bitewe n’impamvu zitandukanye. Mu magambo ye y'Ikirundi yagize ati: ”Urabye abahanzi bakuru twarigendeye mu mahanga noneho umuziki wacu usubira inyuma, ikindi mu Burundi habaye indyane noneho abahanzi benshi barahunga”. 

Yaba Big Fizzo na Nziza Desire bose ni urugero rwiza ruhamya ko umuziki wabo wasubiye inyuma ariko ubu basa nk’abari guterana ingabo mu bitugu ari nako basaba Leta yabo kubafasha muri urwo rugendo rutoroshye.

Yego umuziki w’u Rwanda waciye ku w’u Burundi ariko rero hakwiriye kongerwa agatege aka wa mugani wa ya ndirimbo ya Charly na Nina (Agatege) noneho abahanzi barimo: Riderman, Tom Close, The Ben, Meddy, Butera Knowless, King James, Yvan Burava, Bruce Melody, Mico The Best, Mani Martin, Platin(P), Marina, Danny Vumbi, Clarisse Karasira, Andy Bumuntu, Davis D n’abandi tutarondoye bageza umuziki nyarwanda aharenze aho ugeze ubu ku buryo mu myaka 20 iri imbere u Rwanda ruzaba rwaraciye kuri bimwe mu bihugu by’ibituranyi usanga abahanzi nyarwanda barota gukorana indirimbo n’abahanzi baho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND