RFL
Kigali

Perezida Kagame ni umubyeyi: Akari ku mutima wa Aimable Twahirwa nyuma yo kugirwa Umuyobozi muri Minisiteri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2020 21:01
1


Ijoro rya tariki 11 Ugushyingo 2020 ni urwibutso rudasaza ku muhanzi Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe guteza imbere Umuco. Yakanguwe na telefoni isona, ubutumwa bugufi bwisurikanya yifurizwa ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yashinzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.



Nta kindi cyari kurengaho uretse gushimira Imana n’Umukuru w’Igihugu. Byari ibinezaneza kuri we n’umugore we, batera isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’; inkuru nziza inataha ku bana babo barimo umwe wagiye ku ishuri.

Hari ibintu bikubaho bikakugora kubisobanura-Imbamutima ufite muri wowe ukabura amagambo meza wakoresha n’ururimi wabivugamo ngo uzumvikanisha neza.

Mu kiganiro cyihariye, Aimable Twahirwa yahaye INYARWANDA, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, yavuze ko atakoroherwa no kuvuga ibyiyumviro yagize nyuma yo kumenya ko Perezida Paul Kagame yamugiriye icyizere.

Ni ibintu asobanura ko buri wese ‘adashobora gufata nk’ibisanzwe’ kuko bibaho gacye mu buzima bwa muntu. Kandi bigaherekezwa no gutekereza ku cyo wakora, kugira ngo usigasire icyizere wagiriwe n’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Nararebye nsanga abantu bose bari kunyifuriza ishya n’ihirwe. Ndavuga nti ‘hari ikintu cyabaye’. Ndebye nsanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye icyizere. Ni ibintu rero bidasanzwe…”

“Umuyobozi w’Ikirenga iyo atekereje akagushyira ahantu mu nshingano ugomba gutekereza uti ‘ni iki nakora kugira ngo izi nshingano nzikore neza’.

Aimable Twahirwa avuga ko atatunguwe ku nshingano yahawe “kuko nk’Inkotanyi mpora niteguye”. Yavuze ko yagiye yiyambazwa mu bikorwa bitandukanye bya Minisiteri, abahanzi n’abandi bituma ahora yiteguye gukorera igihugu cye mu nshingano zose yahabwa.

Uyu muyobozi avuga ko Perezida Kagame ari umubyeyi w’igitangaza, kandi akaba umuntu wihebeye igihugu. Ko atari Abanyarwanda babona ko bafite umuyobozi mwiza gusa, kuko no mu bindi bihugu yagenze bagiye bamubwira ko abanyarwanda bahiriwe.

Twahirwa avuga ko azakuba inshuro nyinshi imyitwarire myiza asanganwe, kugira ngo akore neza imirimo ashinzwe kandi yuzuzanye n’abo bakorana, atege amatwi abahanzi n’abandi babarizwa muri iyi Minisiteri.

Akomeza avuga ko Perezida Kagame yamushyize mu mwanya yisangamo, wo guteza imbere umuco n’ubuhanzi-Bityo azatanga umusaruro ushimishije kandi mu gihe gikwiye. Ati “Nzakomeza mushimira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni imfura.”

Ntabiracika! Aimable Twahirwa yavuze ko agiye gushyira imbere ibiganiro n’abahanzi kugira ngo ibihangano basohora bibe byubakiye ku muco, kandi n’urubyiruko rwumve ko ari nyambere mu kuwusigasira.

Yavuze ko azakorana n’abayobozi babishinzwe, abahanzi n’inzego bireba mu gukemura ikibazo cy’indirimbo ziswe icy’ibishegu kimaze iminsi giteza impaka ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Twahirwa yizeza ko ibi bizacika, kuko hari abahanzi bakomeye ku Isi bubakiye ubuhanzi bwabo ku muco, ntibatatira igihango bagiranye n’Igihugu. Bityo ko n’abahanzi bo mu Rwanda bakeneye kuganirizwa gusa.

Aimable Twahirwa yashimye byimazeyo Perezida Kagame wamugize Umuyobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco

Incamake kuri Aimable Twahirwa:

Yabaye Umuyobozi Mukuru mu Rwanda w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi (La Benevolencija HTF). Umuyobozi wa Centre des Jeunes de Kimisagara.

Umuyobozi wa University Center for Arts & Drama (Centre Universitaire des Arts), muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ni impugike mpuzamahanga w'itsinda ritegura amarushanwa mpuzamahanga ndangamuco yo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw'igifaransa (Expert International du Comité International des Jeux de la Francophonie (CIJF – OIF).

Aimable Twahirwa ni umwe mu nkingi za mwamba zari zigize Itorero Indahemuka akaba ari nawe watangije Itorero Indangamuco ryagize uruhare rukomeye mu gukundisha umuco n'ubugeni muri Kaminuza y'u Rwanda

Ari mu bantu bazwiho ubuhanga mu mitergurire y'ibitaramo no kuba umujyanama w'abahanzi dore ko benshi bagaragaje amarangamurima babonye yagiriwe icyizere n'Umukuru w'Igihugu.

Yagiye yiyambazwa kenshi mu tunama nkemurampaka mu marushanwa menshi, aha twavuga iryamamaye cyane mu Rwanda nka Primus Guma Guma Super Stars/PGGSS, Groove Awards no mu guhitamo abagize Itorero ry'Igihugu Urukerereza.

Kuba agiye kuyobora igisata kizita ku iterambere ry'Umuco muri Minisiteri irimo umwe mu bahanga akaba n'umuhanzi Hon Bamporiki, abahanzi nibatirangaraho, uru ruganda rwabo rushobora gutera intambwe ikomeye.

Twahirwa yavuze ko ntarirarenga ku bibazo bimaze igihe bivugwa mu muco, ko hakenewe ibaganiro ku mpande zombi

IKIGANIRO CYIHARIYE NA AIMABLE TWAHIRWA WAGIZWE UMUYOBOZI USHINZWE GUTEZA IMBERE UMUCO MURI MINISITERI Y'URUBYIRUKO N'UMUCO


AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anualitha3 years ago
    Nukuri ikizerekiraharanirwa kdi mbereyukobakubonakushoboye banz'ubyumvemo wowe ubwawe





Inyarwanda BACKGROUND