Mu gihe umuntu yinjiye mu bucuti bushya hari ibintu bimwe na bimwe aba agomba kwirinda kugira ngo azabashe kugirana umubano mwiza n’uwo bakundana mushya.
Mu gihe watandukanye n’umukunzi wawe wa mbere bikaba ngombwa
ko wongera kwinjira mu rukundo bundi bushya ni byiza ko ugendera kuri aya mabwiriza ukirinda kugira ibyo
ukora byabangamira mugenzi wawe, aha rero abahanga mu bijyanye n’imibanire
bagerageje kurebera hamwe bimwe mu bintu umuntu winjiye mu rukundo bundi bushya
akwiriye kwirinda kuko bishobora kumusenyera, bimwe muri ibyo bintu rero
ni ibi bikurikira:
Ntuzigere ugereranya umukunzi wawe mushya n’uwahoze ari
inshuti yawe: Kugereranya umukunzi wawe muri kumwe ubu n’uwahoze ari inshuti
yawe ni ikosa rikomeye ushobora gukora mu gihe uri gutangira umubano wawe n’umukunzi
wawe mushya.
Ibi ntibishobora gutera ishyari gusa cyangwa gushidikanya
ahubwo bituma abona utarashyira ubwenge ku gihe ngo umenye ko uri mu rukundo
rushya, mu bintu ukwiye kwirinda gukora mu gihe uri mu rukundo rushya ukwiriye
kwirinda kugereranya umukunzi wawe wa kera n’uwo muri kumwe ubu.
Iga kuvuga oya: Niwiga kuvuga oya ku bintu wumva ko ukwiriye
kubihakana koko ni byo bizatuma ubasha kugirana umubano mwiza n’umukunzi wawe,
ku rundi ruhande kwemerera umukunzi wawe buri kimwe cyose bishobora kuzateza ikibazo
mu mubano wanyu igihe wize kuvuga oya kandi waramenyereje umukunzi wawe yego.
Ntuzigere wiyoberanya: Ntuzigere wiyoberanya ku kintu icyo ari cyo cyose, birashoboka ko
ari ikintu umukunzi wawe akunda kandi wowe ucyanga, iga guhakanira umukunzi wawe
mu kinyabupfura ko ibintu runaka mutabyumva kimwe bizazana umucyo mu mibanire
yanyu kandi niba umukunzi wawe ari mukuru koko azahita yubaha ibyo ukunda
ndetse azirikane ibyo wanga bityo mubane mu mahoro ariko niwiyoberanya
ukamwereka ko ukunze ikintu kandi utagikunda by'ukuri, bizatinda ariko biteze
ikibazo mu mubano wanyu.
Ntugace mu ijambo umukunzi wawe: Guhana umwanya ni ryo tegeko
rya mbere riganisha ku kugira umubano mwiza, guca mu ijambo umukunzi wawe rero
bizatuma mugirana amakimbirane ndetse nihaba hari icyo yifuza kukubwira
ntakivuge kuko amenyereye ko ari wowe uvuga wenyine gusa.
Ntukamubuze kumarana umwanya n'inshuti n'umuryango we: Ntuzigere
ufata ubuzima bw’umukunzi wawe nyuma yo kugirana umubano ngo umushyirireho ibyemezo
cyangwa umukundishe ibyo ukunda ku gahato. Ntuzigere umubuza guhura n'inshuti
ze cyangwa kumarana n'umuryango we umwanya. Ushobora buri gihe kumusaba
kumarana nawe umwanya munini ariko kuyobora ubuzima bwe uko ushaka ntabwo ari
byiza ahubwo muhe umudendezo we akore ibyo ashaka ku nshuti n’umuryango we.
Src; elitedaily.com
TANGA IGITECYEREZO