RFL
Kigali

Patrick uzwi mu Urunana ashobora kuba ari we munyamakuru ufite amafoto menshi n’ibyamamare byaje mu Rwanda

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:9/11/2020 13:04
1


Sibomana Emmanuel wamamaye nka Patrick mu ikinamico Urunana cyangwa se Papa w’abastar yigeze kurara mu ntebe zo ku Isango Star ashaka kubonana na Ne-Yo wari mu Mujyi wa Kigali aho yari buzindukire mu Kinigi. Byarangiye babonanye Saa moya, Ne-Yo afata ifoto ya 'Selfie' na Sibomana. Yasobanuye ikimutera kwifotozanya n'ibyamamare.



Iyo muganiriye utamuzi ushobora kugirango ni umuntu woroheje ariko wareba ku mbuga nkoranyambaga ze utungurwa no kubona abahanzi bakomeye babashije gutaramira mu Rwanda abenshi muri bo bafitanye amafoto. Urugero ni Ne-Yo ubwo yari mu Rwanda yifatiye telefoni barifotozanya hari mu gitondo cya kare agiye kwerekeza i Musanze.

Urugendo rwe hano ku isi rwatangiriye ku itariki 12 Gashyantare mu 1985, avukira mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Umurenge wa Kinazi mu Kagari ka Gasoro. Avuka mu muryango w’abana batanu, se umubyara yaratabarutse ariko Nyina aracyahumeka umwuka w’abazima. Ni umwana wa gatatu mu bana batanu, abanzirizwa n’abakobwa agukirikirwa n’abahungu. Amaze gusoza amashuri yisumbuye yafashe umwanzuro wo kuza mu Mujyi wa Kigali

Kuva i Nyanza yerekeza i Kigali

Mu 2008 ni bwo yinjiye umurwa avuye mu cyaro aho yari aje kugerageza ubuzima bw’ubwamamare. Inyota yo gukina ikinamico yayigize akiga mu mashuri abanza aho yiyitiriye Sibomana Athanase wari waramamaye mu Indamutsa no mu gitaramo cyo kuri radiyo Rwanda. Ati: ”Ndibuka ko niyise Sibomana Athanase nkiga mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza urumva rero ko umuntu yivukira”.

Sibomana Emmanuel ni umwe mu rubyiruko rwabashije kumva Radiyo Rwanda igikora igafunga saa tanu z'ijoro. Ku myaka itandatu yajyaga yumva za Radiyo zahozeho zakoreshaga amabuye zikoze mu biti. Ati: ”Najyaga njya kuvumba ikinamico mu baturanyi, numvaga Indamutsa ubu nanazikinamo”. Yibuka ko Radiyo Rwanda yafunguraga saa mbili igafunga saa tanu z’ijoro.

Sibomana Emmanuel ni ryari yavugiye bwa mbere kuri radiyo?

Sibomana avuga ko atibuka neza itariki ariko ukwezi hari mu Ukuboza mu 2012 kuri Radiyo SALUS. Bwana Eugene Hagabimana ni we wamubereye ikiraro cyo kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru. Ati: ”Ndi muri studio bari bampaye amasaha abiri ariko nabanje gukeka ko bansuzuguye ntari kuvuga ngo abantu banyumve kuko nari mvuye mu cyaro, gusa igihe cyo kwitaba abaturage numvise mbize ibyuya kuko ni bwo namenye ko nari live”.


Sibomana Emmanuel na Kate Bashabe

Mu mashuri makuru aho yigaga yari umunyamakuru. Muri Ecole Secondaire Nyakabanda hakurya ya Ngororero, we n’abayobozi b’ikigo bagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Murambi bagezeyo bahahuriye n’umunyamakuru Eugene Hagabimana wakoreraga Radiyo Salus.

Sibomana Emmanuel ati: ”Mfasha nzavugire kuri radiyo! Eugene yahise ambwira ko azamfasha akanshakira amahugurwa kuri Salus kandi koko niko byagenze”. Iyo yabaye intangiriro yo gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo iby’imbere mu gihugu na mpuzamahanga nka Tv5, Radiyo na Tv10, Isango Star, Hot Fm, Flash fm n’izindi. Yasabye gukina mu Urunana mu mwaka wa 2010 yemererwa mu 2012 kugeza ubu akina ari Patrick. 

Benshi bibaza ikimutera kwihambira ku mafoto y’ibyamamare bakabura igisubizo

Ubundi abahanga bavuga ko isi imeze nk’urubuga rukinirwaho ikinamico aho abantu baba bakina ibyo bakabaye bakina hakaba n’ababafasha kwitwara neza mu kubikina. Buri wese rero agira icyo akwiriye gukina (role) icyakora ni bake babasha kumenya niba ibyo bakina babishoboye, abandi ni barukurikirizindi. Ati: ”Ubundi nkiri muto nifuzaga kuba umustar ku rwego mpuzamahanga”. Amafoto afata n’abastar asobanura ko ari urwibutso.

Sibomana Emmanuel ntatinya kurara mu ntebe z’ibitangazamakuru kugira ngo abashe kugera ku mustar bafate ifoto aho aba yiteguye gutanga ikiguzi cyose byamusaba. Ariko se kubera iki? Yabwiye InyaRwanda.com ko ifoto kuri we isobanura ibintu byinshi cyane ariko ikiruta byose ari urwibutso. Ayo mafoto afata avuga ko azamufasha gusobanurira abana be urugendo rw’ubuzima yanyuzemo.


Sibomana Emmanuel na Nyiricyubahiro Karidinal Kambanda Antoine


Patrick wo mu Urunana ari kumwe na Bebe Cool


Sibomana Emmanuel na Shadyboo


Aha yari kumwe na Miss Tanzania 2019


Sibomana Emmanuel na Kidumu Kibido


Patrick hamwe na Mr Flavor


Sibomana ntiyari kwemera ko Chameleone agenda atamusigiye ifoto


Sibomana hamwe na Uki na Ukwa


Sibomana hamwe n'umuramyi Don Moen waje mu Rwanda mu 2019


Patrick na Mutoni bari mu Urunana


Sibomana hamwe na Minisitiri Bamporiki Edouard

Sibomana yasazwe n'ibyishimo amaze kwifotozanya na Ne-Yo


Sibomana n'icyamamare Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ayiki J.Felix3 years ago
    Patrick nawe wabaye icyamamare urumu star kabsa ndakwemera wagirango urimpanga yange turanasa nezaneza.





Inyarwanda BACKGROUND