Nta muhanzi n’umwe ukora indirimbo zihimbaza Imana wisanze ku rutonde rw’abazaririmba mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe ‘My Talent Live Concert’ bizamara ibyumweru icyenda bibera kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Byanatunguranye kumva ko ibitaramo bya ‘My Talent Live
Concert’ byashyizwemo amaraso mashya mu bahanzi bakora umuziki usanzwe ndetse n’abamaze
igihe kinini nk’aho mu muziki uhimbaza Imana ho nta bahanzi bashya bigaragaje
muri iki gihe kandi bafite impano zikwiye gushyigikirwa.
Umushoramari aba afite uko yagennye ibintu bye! Mushyoma Joseph Umuyobozi wa EAP yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, ko bitasabye kwifashisha imibare irimo X na Y mu kwemeza abahanzi 10 bazaririmba muri ibi bitaramo.
Yewe ngo ntibifashishije Akanama Nkemurampaka n’ibiganiro
mpaka, ahubwo ngo nk’abantu bafite ubumenyi ku muziki nyarwanda baricaye
bahuriza ku bahanzi 10 bitaye ku bari kwigaragaza cyane muri iki gihe ndetse n’abamaze
igihe bafite impano ikomeye-Ukuyemo abakora indirimbo ziha Imana ikuzo.
Mushyoma avuga ko kari akazi katoroshye guhitamo aba bahanzi, byanatumye abakora indirimbo zihimbaza Imana badahabwa umwanya muri ibi bitaramo, kandi ngo abaririmbye muri Iwacu Muzika Festival ntibari kugaruka muri ibi bya ‘My Talent’.
Ati “Kuri iyi nshuro ntabwo twabatekerejeho cyane. Kubera ko twarebye mu rubyiruko cyane, umuhanzi ku giti cye urubyiruko gutyo. Ntabwo twigeze dutekereza kuri korali, kuko twarebaga umwanya dufite, igihe dufite cyo gutegura uko kingana turavuga tuti reka turebe impano ziri kuzamuka,”
Akomeza ati “N’abandi bahari harimo abamaze igihe kinini mu muziki ariko bafatanyije n’abandi b’urubyiruko barimo kuzamuka. Ubwo rero ntabwo twigeze dushyiramo ‘gospel’ kuri iyi nshuro muri aba bahanzi 10 ntabwo barimo. Nta korali irimo. Nta n’abahanzi bari mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo kuri iyi nshuro.”
Uyu muyobozi avuga ko ibi bitaramo bitateguwe ku rwego ruhambaye, ahubwo ko bashatse gukomeza gufasha Abanyarwanda gususurukira mu rugo muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu.
‘My Talent Live Concert’ ifite umwihariko kuko ari umuhanzi uzajya uhabwa urubuga rwo kwigaragaza ari wenyine. Azajya avuga ubuzima bwe bw’umuziki hanyuma agaragaze impano ye, yishimirwe cyangwa agawe.
Jules Sentore ni we uzabimburira abandi muri ibi bitaramo, aho azatarama ku wa 07 Ugushyingo 2020; Marina azatarama ku wa 14 Ugushyingo 2020, Peace Jolis ku wa 21 Ugushyingo 2020, B Threy ku wa 23 Ugushyingo 2020.
Mico The Best ku wa 03 Ukuboza 2020, Rugamba Yverry ku wa 10 Ukuboza 2020, Ku wa 17 Ukuboza 2020 hazatarama Uncle Austin, Alyn Sano ku wa 24 Ukuboza 2020 naho ku wa 31 Ukuboza 2020 hazatarama Platini Nemeye na Nel Ngabo.
Byari n’agashya kubabona mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival
Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryasojwe ku wa 26 Nzeri 2020 n’umuranyi Israel Mbonyi. Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bafite impano zidasanzwe mu gushushanya, imideli, ubuvanganzo n’ibindi.
Uyu muramyi yaririmbye muri iki gitaramo abisikana na Patient Bizimana wabaye umuramyi wa mbere waririmbye muri ibi bitaramo akurikirwa na Israel Mbonyi.
Kuva iri serukiramuco ryatangira umwaka ushize nta wundi muhanzi w’umuramyi wari warigeze arigaragaramo. Ku nshuro ya kabiri batekerejweho, ndetse Patient Bizimana ni we wabimburiye abandi mu bakora umuziki uhimbaza Imana.
Uyu muramyi wabaye uwa mbere yaririmbye muri iri serukiramuco, mu gitaramo cyo ku wa 25 Nyakanga 2020.
Mu 2019 Iwacu Muzika Festival yazengurutse intara zose z’igihugu, abahanzi b’intoranywa basusurutsa abakunzi babo. Ku nshuro ya kabiri ryabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ifite intego igira iti #SusurukiraMuRugo’.
Umuramyi Israel Mbonyi yasoje ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yizihira benshi mu gihe kuri iyi nshuro abahanzi ba Gospel batatekerejweho
TANGA IGITECYEREZO