RFL
Kigali

Sergio Aguero mu mazi abira nyuma y'ibyo yakoreye umusifuzi w'umugore ku mukino wa Manchester City na Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2020 9:05
0


Rutahizamu wa Manchester City, Sergio Kun Aguero wagaragaye akurura urutugu rw'umusifuzi w'umugore witwa Sian Massey wasifuye umukino Manchester City yatsinzemo Arsenal igitego 1-0, yibasiwe n'abakurikiranira hafi ruhago, bamushinja ikinyabupfura gicye ndetse bakaba bamusabira ibihano.



Abarimo abafana, abasesenguzi ndetse na bamwe mu basifuzi bahamya ko ibyo Aguero yakoze yarengereye bityo ko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza rikaba ryamunyuzaho akanyafu rikamuhana.

Aguero wakinnye iminota 65 muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, nyuma yo kugaruka mu kibuga avuye mu mvune, yibasiwe cyane n'abakurikiranira hafi umupira w'amaguru kubera gukurura urutugu rwa Massey-Ellis wasifuraga ku ruhande.

Aguero ntiyishimiye icyemezo cy'uyu musifuzi wari wemeje ko umupira urengurwa na Arsenal, yashyize ukuboko ku rutugu asa n’umukurura undi ashibura ukuboko kwe ababaye. Bamwe mu basesenguzi ba ruhago ku mugabane w'i Burayi bibasiye Aguero kubera imyitwarire ye muri uyu mukino.

Alan Shearer yagize ati “Ntiyagombaga gushyira ukuboko kwe ku rutugu rw’umusifuzi. Ntabwo bigaragara neza, ntabwo yagombaga kubikora”. Ian Wright we yagize ati “Biriya ni ibiki? Ntabwo bikwiriye, ntabwo bikwiriye, biriya biteye isoni kuri njye”.

Umutoza Pep Guardiola we ararengera umukinnyi we, asaba abantu batandukanye kutabiha uburemere bidafite. Yagize ati “Sergio ni umwe mu bantu beza nahuye nabo mu buzima bwanjye, ntabwo dukwiriye kurebera ikibazo mu isura itari yo. Musigeho”.

Abafana batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Aguero yakabaye yahawe ikarita y’umuhondo kubera iki gikorwa yakoze kigayitse. Manchester City nyuma yo gutsinda Arsenal, yicaye ku mwanya wa 10 n'amanota 7 mu mikino 4 imaze gukina.

Aguero yagaragaje kutishimira icyemezo cy'umusifuzi

Byarangiye amwegereye amukurura urutugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND