RFL
Kigali

Abakinnyi 7 b'umupira w'amaguru bo muri Afurika bafite indege zabo bwite (Private Jet)-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:17/10/2020 12:27
0


Uzasanga kenshi buri mwana avuga ngo azaba Perezida, azaba mwarimu cyangwa se n’uwundi muntu ukomeye nka Minisitiri, Depite n’abandi benshi. Ni gake uzumva umwana akubwira ngo azakina umupira w’amaguru. Ahanini abana babishingira ku mirimo ababyeyi bakora cyangwa se ibyo abarimu babigisha bakunda kubashishikariza.



Muri iki gihe usanga umupira w’amaguru usa n’uwihariye isi kurusha ibindi, ahanini bishingirwa ku kuba ushorwamo amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi bikorwa. Uko gushyiramo amafaranga menshi bituma n’abawukina basaruramo akayabo k’amafaranga kurusha abandi bantu bakora imirimo itandukanye yewe inasaba kuba warize amashuri y’umurengera.

Ahanini abakinnyi b’umupira w’amaguru kubera ukuntu bahembwa amafaranga menshi usanga ari nabo bafite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo amazu, imodoka n’ibindi byinshi batibagiwe n’ibindi by’igiciro birimo indege, amazu ahenze n’ibindi. Muri iyi nkuru inyaRwanda yabateguriye urutonde rw’abakinnyi 7 b’Abanyafurika bafite indege zabo bwite.

7. Suleiman Ali Muntari

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana wakiniye amakipe atandukanye arimo Milan AC na Deportivo de La Coruña yo muri Esipanye akinira kuri ubu ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana, ni umwe mu bakinnyi batunze indege zabo bwite.

6. Pierre-Emerick Aubameyang

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Gabon wakiniye amakipe atandukanye arimo Dortmund na Arsenal yo mu Bwongereza akinira kuri ubu ndetse n’ikipe y’igihugu cya Gabon, ni umwe mu bakinnyi batunze indege zabo bwite.

5. Emmanuel Adebayor

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Togo wahoze akinira ikipe ya Arsenal na Real Madrid ndetse wanabaye Kapiteni wa Togo, Emmanuel Adebayor ni umwe muri ba rutahizamu beza umugabane wa Afurika wagize kandi uzwiho gutunga ibintu by’igiciro. Ntibitunguranye kuba ari mu bakinnyi batunze indege zabo bwite.

4. Asamoah Gyan

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana wamenyekanye cyane mu gikombe cy’isi cya 2010 ubwo ikipe y’igihugu cya Ghana yitwaraga neza bigizwemo uruhari nawe. Asamoah Gyan yakiniye amakipe atandukanye arimo Sunderland, Al Ain FC yo muri Saudi Arabia hamwe n'ayandi atandukanye. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi batunze indege zabo bwite.

3. Muhammed Salah

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Misiri Muhammed Salah ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bo muri Afurika bahembwa amafaranga menshi ku isi. Salah yakiniye amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru arimo AS Roma, Liverpool n’ayandi atandukanye ndetse n’ikipe y’igihugu ya Misiri. Kuri ubu ari mu bakinnyi batunze indege zabo bwite.

2. Didier Drogba

Umwe mu bakinnyi beza umugabane wa Afurika wagize Didier Drogba, ni umwe mu bakinnye umupira w’amaguru bakomoka muri Afurika batunze indege zabo bwite. Didier Drogba yakiniye amakipe atandukanye arimo Chelsea yanakoreyemo amateka akomeye ndetse n’ikipe y’igihugu cya Cote d’ivoire. Kuri ubu Drogba yahagaritse umupira w’amaguru nubwo akigaragara mu bikorwa bya Siporo bitandukanye.

1. Samuel Eto’o

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Cameroun Samuel Eto’o ni umwe mu bakinnye umupira w’amaguru utunze indege ye bwite. Samuel Eto’o yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Barcelona ndetse n'ayandi atandukanye hamwe n’ikipe y’igihugu cya Cameroun.

Src: atlanticride.com & legit.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND