Umunya-Slovenia w’imyaka 22 y’amavuko, Tadej Pogacar, yabaye umukinnyi ukiri muto wegukanye irushanwa rya Tour de France kuva mu 1904, nyuma yo kwegukana iri rushanwa kuri iki cyumweru tariki 20 Nzeri 2020 ahigitse Roglic bakomoka mu gihugu kimwe bari bahanganye kugera ku gace ka nyuma.
Pogacar yizihije isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa Mbere. Pogacar wambaye umwambaro w’umuhondo mu gace ko ku wa Gatandatu kabanjirije aka nyuma kakinwe ku cyumweru, awambuye Primož Roglić wari umaze igihe awambaye, ahita anamurusha amasegonda menshi yamufashije kwegukana iri rushanwa, yegukanye kandi umwambaro w’umweru uhabwa umukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 25 ndetse n’umwambaro uhabwa umukinnyi uzi kuzamuka kurusha abandi.
Pogacar yatwaye kandi uduce dutatu muri 21 tw’iri siganwa ryabaye mu gihe cy’ibyumweru bitatu mu gihe Umunya-Irlande Sam Bennet yegukanye umwambaro w’icyatsi uhabwa umukinnyi uzi konyonga igare n’imbaraga nyinshi.
Primoz Roglić wamaze igihe kitari gito yambaye umwenda w’umuhondo, yasoje ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda 59 na Pagacar wa mbere, mu gihe Umunya-Australie, Richie Porte yasoje ku mwanya wa gatatu arushwa n’uwa mbere iminota 3 n’amasegonda 30.
Abakinnyi 5 ba mbere muri Tour de France 2020
Pogacar yegukanye Tour de France ku myaka 21
Pagacar akinira ikipe ya UAE Team Emirates
TANGA IGITECYEREZO