RFL
Kigali

Piyo yasohoye indirimbo yise 'Hari Indi Si' akangurira abizera Imana gutegereza bizeye-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/07/2020 17:05
0


Uko impano zivuka buri munsi ni ko abazifite bazigaragaza, ubu umuhanzi Piyo twafata nk’amaraso mashya muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gusohora indirimbo yise ’Hari indi Si’ aho akangurira abakirisito ko bategereza bizeye.



Mbarushimana Pio, ukoresha izina rya Piyo mu buhanzi, aganira na INYARWANDA yatangaje ko aje muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, mu gutambutsa ubutumwa busana imitima ya benshi ku bazajya babasha kumva ibihangano bye. Yatangiye kuririmba uyu mwaka aho tariki 09 Werurwe 2020 ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ''UDUTABARE''.


Mu gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), Piyo ahamya ko imbarutso yabaye kuba ari Umukirisito usanzwe usenga cyane mu itorero rya ADEPR, ashimangira ko azajya akora n'izindi ndirimbo zivuga ku bumwe bw'abanyarwanda, n'izindi zifite inyigisho zagira icyo zifasha abatuye Isi muri rusange. Uyu musore avuga ko aje gukora umuziki wa Gospel mu buryo bw'umwuga.


Usibye gukora umuziki gusa, Piyo asanzwe akora Itangazamakuru, muri RBA ishami rya Musanze. Abajijwe ingamba afite yagize ati “Ingamba mfite, ni uko ngiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, cyane cyane nibanda ku gukora ibihangano byanditse neza, mbega bifite amasomo akomeye".

Akomeza avuga ko ari umwanditsi w’Indirimbo za Gospel ati “Mu buzima busanzwe, ndi umwanditsi w'indirimbo, aho nandikira abahanzi n'amakorari, ndi umusizi, muri make navuga ko kwandika aribwo buzima bwanjye”.

KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO “HARI INDI SI” YA PIYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND