RFL
Kigali

Dynapharm ku bufatanye na Seira Community church yishyuriye abatishoboye ba Kimisagara ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2020 21:17
0


Muri ibi bihe, abantu benshi bagizweho ingaruka na Covid-19, Dynapharm ku bufatanye na Seira Community church yishyuriye imiryango 50 itishoboye yo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ubwisungane mu kwivuza.



Umuyobozi mu karere ka Nyarugenge ushinzwe ubwisungane mu kwivuza yashimiye umuterankunga Dynapharm ku gikorwa cyiza bakoze cyo kwishyurira abaturage bo mu mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2020/2021.

Abaturage bashyuriwe ubwisungane batoranijwe n'Itorero Seira bafatanyije n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze hitabwa ku batishoboye. Kimenyi Emmanuel umuyobozi muri Dynapharm yavuze ko mu rwego kwifatanya n'abaturage ba Kimisagara muri ibi bihe bya Covid 19 bahisemo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko icyorezo cya coronavirus cyabagizeho ingaruka mu bukungu.

Yagize ati:"Kubera ingaruka za covid 19 zagize ingaruka ku bantu benshi ku isi hose tukaba twahisemo kubafasha tubishyurira ubwisungane mu kwivuza. Nzabihimana Fidel umuturage wishyuriwe ubwisungane yashimiye Dynapharm ko yabatekerejeho ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza.


Bamwe mu miryango yahawe ubwisungane mu kwivuza

Bishop Mutabaruka Aphrodis umuyobozi wa Seira Community Church avuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima akaba ari yo mpamvu bahisemo kwegera Dynapharm kugira ngo ibafashe kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Nkunda Evariste umuyobozi mu karere ka Nyarugenge ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko ashimira Seira community church yakoze ubuvugizi muri Dynapharm bakemera gufasha abaturage bo mu murenge wa Kimisagara babishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Dynapharm ni ikigo mpuzamahanga cyatangiye mu 1981 gitangirira muri Malaysia gitangijwe n'umuhanga witwa M. Oi Ho Choi. Dynapharm yageze mu Rwanda mu 2009, ikaba ifite ibiro mu Gakinjiro ka Nyarugenge. Iyi sosiyete itanga inyunganiramirire zituma umubiri ugira imbaraga zo guhangana n’uburwayi butandukanye.


Uhereye iburyo uwambaye ikote ni Umuyobozi muri Dynapharm, hagati ni Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyarugenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND