Mu buzima bwa hano ku isi ni kenshi dukunda kumva ubwicanyi butandukanye, akenshi ubuzima bwa muntu bwagiye buhonyorwa kandi bugahonyorwa n’uwo yakwita umuvandimwe, umuturanyi, inshuti cyangwa umugenzi. N'ubwo hagenda haba ubwicanyi ntabwo ubwicanyi bwose bukabije buhita bwitwa Jenoside (Genocide).
Uyu munsi twabateguriye inkuru ya zimwe muri Jenoside zemewe
bidasubirwaho n'Umuryango w'Abibumbye.
1. Jenoside yakorewe Abayahudi
Ubu bwicanyi bwakozwe n’Abadage
b’abanazi, buhitana abayahudi babarirwa hagati ya Miliyoni eshanu
n’esheshatu, banganaga na 2/3 by’abayahudi babaga mu Burayi, bakangana na 40%
by’abayahudi babaga ku Isi.
Abanazi bafataga abayahudi
nk’abanzi babo aho bumvaga ko bagomba kujya munsi yabo. Bagiye babasanga mu mazu
babagamo bakabica babatwitse nko muri Polonye no mu cyahoze kigize ubumwe
bw’abasoviyete.
Abayahudi bararashwe bikomeye
abandi barafatwa bafungirwa mu bigo bimwe na bimwe, bakoreshwa imirimo
y’agahato kandi y’ingufu bicishwa inzara, abandi bicirwa mu ma kamyo, mu byumba
bifunze no mu bigo bicishijwe za gazi (imyuka).
Ubu bwicanyi bwakorewe abayahudi bukozwe n’umutwe w’abanazi
wari ukuriwe na Adolph Hitler bwabaye mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi, nyuma yo
kugaragaramo ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bwakorewe ikiremwamuntu byatumye
ahagana mu mwaka w’1968 Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ari Genocide.
2. Jenoside yakorewe Abanyarumeniya
Iyi Genocide yabaye hagati
y’umwaka w' 1915 n’ 1916, 2/3 by’abanyarumeniya babaga mu cyari kigize ubwami
bwa Ottoman ari yo Turukiya y’ubungubu barishwe, abandi bicwa n’inzara no
kubirukana mu mazu bari batuyemo.
Ishyaka ryari ku butegetsi rya Comité Union et Progrès (CUP), ryamenyekanye cyane ku izina rya « Jeunes – Turcs »,ni ryo ryatsembye aba Banyarumeniya bageraga kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri. Kwirukana no kwica abanyarumeniya byari byarateguwe mbere y'aho. Bateguye abagombaga kwicwa bagakusanyirizwa aho bagombaga kwicirwa.
Kuba ubu bwicanyi bwaramenyekanye
cyane ndetse bugateza n’impaka ndende byatumye muri Mata 2015 inteko zishinga
amategeko z’ibihugu bigera kuri 24 bikomeye ku isi zemeza ko ari Genocide.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu
Rwanda mu mwaka w’1994 yakozwe n’Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu bayikorera abandi banyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi bavuga ururimi rumwe, basanzwe bashyingirana, basangiye igihugu n’umuco.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu
Rwanda ifatwa nka Jenoside yihariye kurusha izindi Jenoside zabayeho ku isi. Yateguwe mu kinyejana cyose ariko ikorwa mu minsi 100 gusa,
aho abatutsi barenga Miliyoni imwe bishwe bazira akarengane.
Jenoside yakorewe abatutsi mu
Rwanda ijya gusa cyane n’ iyakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi, kuko
umugambi w’ubwo bwicanyi wari uwo guhanaguraho burundu ubwoko bwari bwibasiwe.
Biragoye kwemeza ko izi ari zo Jenoside zonyine zabayeho ku isi gusa Umuryango w'Abibumbye wemeje izi eshatu
zavuzwe haruguru. Hari ibigenderwaho kugira ngo ubwicanyi bwemezwe ko ari Jenoside, iyo hari ibiburamo ntabwo ubwo bwicanyi bufatwa nka Jenoside.
Src:un.org
TANGA IGITECYEREZO