Mbere y'uko shampiyona y’u Bwongereza isubukurwa tariki ya 17 Kamena 2020, Premier League yemereye amakipe gukina imikino ya gicuti, ariko ishyiraho amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Abashinzwe
gutegura shampiyona y’u Bwongereza Premier League bemeje ko imikino ya gicuti
izajya ikinwa hagati y’amakipe atandukanye, izajya ibera ku bibuga bisanzwe
cyangwa iby’imyitozo.
Gusa
Premier League yashyizeho amwe mu mabwiriza agomba kubahirizwa arimo kuba nta
kipe ikora urugendo rurengeje iminota 90, buri mukinnyi agomba kugenda mu
modoka ye, afite imyambaro ye, kuba nta musifuzi wemewe uzayobora umukino
ahubwo bamwe mu bagize amakipe akaba aribo babyikorera no kugenzura uko ahagiye
gukinirwa hameze neza.
Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena, Liverpool ya mbere muri Premier League, yakinnye umukino wa gicuti hagati y’abakinnyi bayo bitoranyijemo amakipe abiri. Ubwo shampiyona izaba isubukuwe, imwe mu mikino izajya ibera ku bibuga byihariye ni ukuvuga bitagize ikipe bibogamiyeho kuri abiri ari gukina.
Ku ikubitiro imikino ibiri niyo izabanziriza indi ubwo Premier Legue izaba isubukuwe, harimo umukino wa Manchester City na Arsenal ndetse n’uwa Aston Villa na Sheffield, ikazakinwa tariki ya 17 Kamena 2020. Shampiyona yasubitswe Liverpool iziyoboye ikaba ari nayo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe muri uyu mwaka.
Liverpool yigabanyijemo amakipe abiri ikina umukino wa gicuti ku wa mbere
TANGA IGITECYEREZO