Umugore w'imyaka 33 muri Pennsylvania yemeje mugenzi we gufata ku ngufu umukobwa we kugira ngo abyare undi mwana.
Misty Machinshok w'imyaka 33, yahuye n'umugabo we, Gary Machinshok,
ku mbuga nkoranyambaga ariko umugore yari yaramaze kubyara abana ku wahoze ari
umugabo we wa mbere. Yahuye n’uyu mugabo rero atakibasha kubyara kandi yifuza
umwana.
Kugira ngo bagure umuryango wabo rero, abashakanye bahisemo
gukoresha abakobwa bato ba Misty aho Gary yafashe kungufu umukobwa w’umugore we
w’imyaka 15 kugirango atwite.
Uyu mugore utagira umutima yagize uruhare runini mu bikorwa
by’urugomo byakorewe umukobwa we kuko uyu mwana w’umukobwa yabicecetse mu gihe
kingna n’umwaka, ku bw’amahirwe rero inshuti y’uwo mwana yaje kubimenya
ibimenyesha umwarimu wabo ahamagara polisi uyu mugabo arafatwa ahanishwa
igifungo cy’imyaka 27.
Nyina w’abo bana na we yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15
kubera kugira uruhare mu guhohotera abakobwa be no kubavutsa uburenganzira
bwabo, abana bahita bajya kurererwa mu yindi miryango aho batekanye.
Src: Reuters
TANGA IGITECYEREZO