RFL
Kigali

Ubutaliyani bwemereye Abakristo gusubira mu Kiliziya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/05/2020 13:57
0


Kuri uyu wa Mbere Papa Francis yafunguye ku mugaragaro bazilika ya Mutagatifu Petero, bivuga ko abantu bemerewe kongera gusenga muri iki gihugu nyuma y’amezi abiri ashize insengero zifunze.



Nubwo abantu bemerewe guterana ariko amabwiriza avuga ko abantu bose bagomba gushyira metero imwe n’igice hagati yabo, bakambara masike ndetse bagasukura intoki zabo. Amatorero yo mu Butaliyani yatangiye gukora Misa akurikiza amabwiriza mashya akorwa hagati y'abepiskopi b'igihugu na Guverinoma.


Abakirisitu bagomba kwambara masike, Abapadiri bashobora kuyobora misa hafi ya yose nta masike ariko bagomba kwambara gants mu gihe bari gutanga ukarisitiya ndetse bakazitanga mu ntoki atari ku munwa.


Ku cyumweru, Papa yasabye umutaliyani wese kubahiriza ayo mahame mashya mu rwego rwo kurengera ubuzima bwa buri wese n’ubuzima bw’abaturage gusa nk'uko umunyamakuru w’umutaliyani uri muri Basilika yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, avuga ko byibuze umupadiri umwe ku ijana ntiyigeze yambara uturindantoki cyangwa mask mu gihe yatangaga ukarisitiya.

Vatikani ntiratangaza igihe Papa azavugira Misa imbere ya rubanda. Ibikorwa bye kuva mu ntangiriro za Werurwe byabereye muri shapeli aho yari atuye ndetse byerekanwa kuri interineti no kuri televiziyo.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND