RFL
Kigali

Bernard Gonzalez wari umuganga w’ikipe ya Reims yiyahuye nyuma yo gusanga yaranduye Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/04/2020 15:39
0


Umufaransa w’imyaka 60 ‘amavuko, Bernard Gonzalez, wari umuganga w’ikipe ya Stade Reims yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, yahisemo kwiyambura ubuzima nyuma yo gusanga yaranduye icyorezo cya Coronavirus.



Bernard Gonzalez yiyahuye ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, nyuma yo gupimwa n’abaganga bakamusangana Virus ya Corona.

Ikinyamakuru Le Parsien cyatangaje iyi nkuru, cyanavuze ko n’umufasha w’uyu muganga yanduye Coronavirus ndetse yasize ibaruwa isobanura impamvu yafashe umwanzuro wo kwiyaka ubuzima.

Perezida w’ikipe ya Reims, Jean Pierre Caillo, yavuze ko babajwe cyane n’urupfu rw’uwari umuganga w’iyi kipe.

Yagize ati “Nabuze icyo kuvuga. Iki cyorezo cyibasiye Isi cyakomerekeje Reims mu mutima kandi twatakaje umuntu w’ingenzi wari umunyamwuga. Byatubabaje”.

Ikipe ya Reims yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bugaragaza akababaro yatewe no kubura uwari umuganga wayo.

Meya w’Umujyi wa Reims, Arnaud Robinet, yavuze ko Bernard Gonzalez yari amaze iminsi ari mu kato.

Yagize ati “Birasa n’aho yari yazahajwe na COVID-19 kuko yari yaranduye ndetse yari amaze iminsi mu kato. Namenye ko yasize ibaruwa isobanura impamvu yabikoze, ariko sinzi ibiyikubiyemo”.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kubera ko umubare w’abayandura n’abahitanwa nayo uzamuka uko bwije n’uko bukeye.

Umurango mpuzamahanga wita ku buzima ukomeza gukangurira abatuye Isi gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde iki cyorezo.


Ikipe ya Stade Reims iri mu gahinda kubera kubura umuganga w'iyi kipe


Gonzalez yahisemo kwiyambura ubuzima nyuma yo kwandura Coronavirus


Ikipe ya Reims yababajwe n'urupfu rwa Gonzalez





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND