Guma mu rugo ni gahunda nshya yo guhashya icyorezo cya coronavirus binyuze mu kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi. Iyi mpamvu yatumye bamwe mu byamamare mu ngeri zitandukanye by’umwihariko abaririmbyi basusurutsa abakunzi babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi minsi ibikorwa hafi ya byose byarahagaze ndetse n’ubukungu buradogera, gusa umunyarwanda yaravuze ngo”Ubuze uko agira agwa neza”. Iyi ni yo ngingo iri mu mitwe y’ibyamamare byinshi magingo aya.
Hirya no hino ku Isi ibyamamare ntibiri guhwema kwerekana
urukundo ndetse n'udushya bihishiye abakunzi babo ndetse n’abakunzi babo nabo
bakabyakira neza muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus aho abantu bose baguma mu rugo.
Abahanzi
benshi muri iyi minsi bari kwifashisha urubuga rwa Instagram bagasusuruta
abakunzi babo kakahava.
Ese ni
ngombwa cyangwa singombwa gukorera ibitaramo kuri murandasi mu gihe cya Covid-19?
Benshi mu bakunzi
b'umuziki iki gikorwa bagifata nk'icy'ubutwari kuko byerekana ko umuhanzi azi ibyo
akora ndetse anazirikana abakunzi be ku rwego rwo hejuru. Iki gikorwa
gitangiye gukorwa cyane muri iyi minsi n'ubwo hari abahanzi cyangwa ibindi byamamare byari bisanzwe bikoresha ubu buryo mu gutaramana n’abakunzi
babo kandi bakaryoherwa ariko kubera Covid-19 biri kuba akarusho kuko abantu
benshi baba bafite umwanya.
Ku rundi ruhande, abantu benshi basanzwe bazi ubu
buryo byo gutarama hifashishijwe imbuga nkoranyambaga barabukunda kuko abakunzi
b’ibyamamare baba babaza ibibazo bagahita basubizwa ako kanya ndetse n'iyo umuhanzi ari
kuririmba bamwe bahita bamusaba indirimbo bashaka bikagenda neza.
Hirya no hino ku Isi abahanzi bari gukorera ibitaramo ku mbuga nkoranyambaga gusa hari n’abakora akazi ko kuvangavanga imiziki (Disk Jokers cyangwa DJS) nabo bari gukoresha ubu buryo bashimisha abakunzi babo. Hano mu Rwanda, DJ Marino na DJ Pius barabikoze ndetse hari n’abandi benshi.
Ku ruhande rw’abahanzi bajya
bakoresha ubu buryo hano mu Rwanda uheruka gukora agashya vuba ni Bruce Melody
uheruka gukorera indirimbo imbere y'abafana. Ni indirimbo yise 'Henzapu'. Iki gihe uyu muhanzi yari ari gukurikiranwa
ku rubuga rwa Instagram ndetse n'urwa Youtube.
Abahanzi ku Isi yose ubu bari gukoresha ubu buryo mu gutaramira abakunzi babo ndetse benshi hari abagaragara bakoresha imbuga nkoranyambaga batambutsa ubutumwa bugamije kwigisha abantu uko bakwirinda iki cyorezo. Benshi mu bari gukora ibi bitaramo bari kwifashisha cyane imbuga nka Instagram ndetse na YouTube.
TANGA IGITECYEREZO