RFL
Kigali

Udakunda mwene se yabonye, ntiyakunda Imana atabonye-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2020 8:42
3


1 Yohana 4:20 -21 Umuntu navuga ati Nkunda Imana akanga mwene se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwenese yabonye atabasha gukunda Imana atabonye, kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo ngo ukunda Imana akunde na mwene se.



Tuvuze gato ku mateka y’uyu Yohana wanditse ubu butumwa, yanditse ibitabo bitandukanye tubona muri Bibiliya byamwitiriwe, akaba yari mwene Zebedayo ukaba kandi yaravukanaga na Yakobo, batoranywa barakoraga umurimo w’uburobyi, uyu yakunze kugaragazwa nk’umwe mu ntumwa wari umutoni kuri Yesu, ndetse ni umwe mu bo Yesu yise Bowanerige bisobanura Abana b’inkuba (Mariko 3:17), yatotejwe kenshi azira ubutumwa bwa Yesu ariko ntiyamwihakana ni we bivugwa ko yatetswe mu mavuta ni nawe kandi wafungiwe ku kirwa cya Patmos n’ibindi.

Kuva isi yaremwa nta n’umwe uratangaza ko yahuye n’Imana ngo yerekane uko isa mu buranga bwayo, twese tuyizera tutarayibona imbona nkubone, mbere ya Yesu yagiraga uburyo ibiyereka binyuze mu bimenyetso bitandukanye, no mu gihe cyacu tuyizera tunyuze muwo yatumye ariwe Yesu Kristo, tugashobozwa nawe kuyikunda, tukayikorera, tuvugana nayo mu iyerekwa cyangwa mu byanditswe byera ndetse tubona n’imirimo yayo itandukanye biciye mu byo ikora, bityo mu kwizera buri wese akagira uko ayumva muri we, akaba yanavuga ati njye nabonye Imana cya gihe bikomeye (Aba avuga ko yabonye gukora kwayo). Uku kuyikunda kose tuvuze, ijambo ryayo ryo ryerekana ko byaba ari uburyarya turamutse twangana n’abantu tubana umunsi ku munsi.

Ijambo ryayo ryatubwiye ngo igipimo nyacyo cyo guhamya ko tuyikunda ni uko dukunda benedata tuzi, tubana nabo, ngo niba tutabakunda tuba duhindutse abanyabinyoma, wakwibaza ngo mwene data nkwiriye gukunda ni nde ? Mwene so cyangwa mugenzi wawe si umuntu mwahujwe n’isano y’ibisekuruza gusa, ahubwo ni umuntu wese kuko umuntu ni nk’undi. 

Yesu ubwo yigishaga yakomoje kuri iyi nyigisho avuga no ku rubanza azaca, ngo azashimira abagize urukundo bakita ku bari bashonje bakabagaburira , abari barwaye bakabasura, abatagira imyambaro bakabambika, ariko ngo hari n’abo azabwira ati n’ubwo mwavugaga ko munkorera sinigeze mbamenya (Matayo 25:35).

Ntiwavuga ko ukunda Imana, uturanye na mwene so waburaye kandi ubizi neza ko yagutakiye mu gihe wowe ubimena, ntiwavuga ko ukunda Imana ariko wowe uteza impagarara mu bo mubana. Gukunda Imana ntibyakwemerera guhuguza iby’abandi, mu gihe ubonye abandi bari mu kaga runaka ukishimira kubatabara cyangwa kubatabariza.

Gukunda mugenzi wawe ntibivuze gukunda ibibi bye ahubwo urukundo rutuma unamugira inama zo kuva mu bibi kandi ukamugaruza ineza. Birakwiye ko gukunda Imana kwacu gutuma tubona abandi mu ishusho yacu bwite, tukumva ko icyo twiyifuriza cyiza n’abandi cyabagwa neza, ntabwo bigoye ni umwitozo usaba kwisanisha n’abandi tukibaza ngo abaye ari njye byagenda bite ?

Imana igaragarira muri mugenzi wawe, nugirira neza umwe mu bantu boroheje, ugafasha imfubyi n’abapfakazi uzaba utangiye urugendo rwiza Imana yishimira ni nabwo uzayiririmbira cyangwa uyiture n’amaturo ibinezererwe kuko Udakunda mwene se yabonye, ntiyakunda Imana atabonye .

Yesu abahe umugisha. Yari Ev RUTAGUNGIRA Ernest






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude4 years ago
    Amen. Kwiga ni kimwe ibikorwa ni ikindi. IMANA Iduhe imbaraga. Yesu abahe umugisha
  • K.Allen4 years ago
    Amen! Imana iguhe umugisha
  • Nkinzingabosamuel4 years ago
    Amen koko biragoyeko Imana yakwemerako uyikunda land ufite namweneso Wang a Mama dune urukundo nyarwo mumitimayacu





Inyarwanda BACKGROUND