RFL
Kigali

Light of Christ Group yateguye igitaramo yatumiyemo Healing WT, Vuzimpanda choir, Ben&Chance n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2020 18:10
0


Light of Christ Group igizwe n'abaririmbyi 45 babarizwa mu itorero rya EPR, yateguye igitaramo gikomeye yahurijemo amatsinda akunzwe mu gihugu. Ni igitaramo cyiswe 'Be the light worship explosion season III kizaba tariki 19/01/2020 kuri ERC Kimisagara.



Muri iki gitaramo, Light of Christ Group bazaba bari kumwe n'amatsinda atandukanye arimo Healing worship team, Vuzimpanda choir, Ben & Chance, umuhanzi Danny Mutabazi, Believers worship team na Shekinah worship Team-Kimisagara. Umwigisha w'ijambo ry'Imana azaba ari Pastor Aaron Ruhimbya.

Itsinda Light of Christ Group ryateguye iki gitaramo

Intengo y'iki gitaramo iboneka muri Matayo 5-16 havuga ngo "Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereke bahimbaze So wo mu Ijuru". Iki gitaramo cyateguwe na Light of Christ Group kizabera kuri Evangelical Restoration church Kimisagara kuva saa munani z'amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Light of Christ yatangijwe n'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza kugira ngo hagire byinshi bihinduka mu itorero ryabo rya EPR. Hakizimana Jean Damascene umuhuzabikorwa w'igitaramo Light of Christ Group igiye gukora, yabwiye InyaRwanda.com ko ari ku nshuro ya 3 bagiye gukora igitaramo gikomeye. Yahaye ikaze buri wese abizeza ko bazagirira ibihe byiza cyane muri iki gitaramo.


Igitaramo cyateguwe na Light of Christ Group

REBA HANO IMITIMA IRAKIZE YA JADO SINZA FT LIGHT OF CHRIST GROUP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND