Buri mwaka umujyi wa Kigali urarimbishwa cyane mu gihe cy'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, gusa kuri ubu bwo ni akarusho kuko warimbishijwe mu buryo buhambaye bitewe n'uko gusoza umwaka wa 2019 bisobanuye byinshi ku banyarwanda bari bamaze igihe kinini mu rugendo rw’icyerekezo 2020.
Tugiye kubagezaho amafoto yafashwe mbere y'amasaha macye ngo twinjire mu mwaka wa 2020 ndetse no ku munota wa nyuma w'umwaka wa 2019. Mu gufata aya mafoto, hibanzwe ku nyubako ndende, imihanda na za 'Rond Point' birimbishijwe mu buryo buryoheye ijisho cyane cyane mu gihe cya ninjoro ari nabwo aya mafoto yafashwe. Yafotowe na Ashimwe Constantin (Shane_Costt) afatanyije na bagenzi be Sabin Abayo na Kenny bose bakaba ari ba gafotozi babigize umwuga bakorera muri Afrifame.
Kigali itatse ubwiza! Aha ni ku Biro by'Umujyi wa Kigali
Aya mafoto yafotowe mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwerekana ubwiza buteye amabengeza bwa Kigali iri kwinjira muri 2020 umwaka abanyarwanda benshi bari bafitiye amatsiko ndetse hari n'abumvaga kuwinjiramo ari inzozi. Muri aya mafoto harimo ayafatiwe kure nko ku musozi wa Rebero, ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) n'ahandi.
Misago Wilson Nelly ukuriye Afrifame Pictures yabwiye InyaRwanda.com ko kuba hari byinshi byahindutse muri Kigali, basanze ari byiza ku byereka abanyarwanda binyuze mu mushinga bise 'Kigali Night Entering 2020'. Ati "Mu by'ukuri twagira ngo twerekane ukuntu Kigali mu myaka ishize yabaye transformed mu buryo bugaragara aho hari inyubako nshya, aho ubu umujyi ugaragara neza."
REBA AMAFOTO YA KIGALI NINJORO YINJIRA MURI 2020
'Rond Point' iri imbere ya La Bonne Addresse inyubako InyaRwanda ikoreramo
Ubwo harasagwa umwaka wa 2019 Abanyarwanda binjira muri 2020
AMAFOTO: Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO