RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Good Shepherd Community Church rwateguye igiterane cyo guhanura abakiri bato no kubigisha imyuga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2019 19:10
0


Urubyiruko rukorera umurimo w’Imana mu itorero Good Shepherd Community Church riyoborwa na Rev Simon Nziramakenga rwateguye igiterane rwise ‘Rwanda Murika Urabagirane’ kizitabirwa n’abakozi b’Imana bakomeye ndetse n’abaririmbyi bakunzwe barimo Prosper Nkomezi, Kingdom of God n’abandi.



Iki giterane kizamara iminsi itatu kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza kugeza tariki 15 Ukuboza 2019. Kizajya kibera ku cyicaro gikuru cy’itorero Good Shepherd Community Church i Nyarutarama hagati ya MTN Rwanda na Gorilla Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba, hazajya haba amateraniro atangirwamo impuguro zinyuranye, hanyuma kuva saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Kumi n’ebyiri habe igitaramo mu ndirimbo.

Iki giterane cyiswe ‘Rwanda Murika Urabagirane’ cyatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye barimo; Ev Dr Byiringiro Samuel, Pastor Senga Emmanuel, Rev Can Dr Antoine Rutayisire, Pastor Julienne Kabanda na Apostle Jackline Mpenzi. Kizayoborwa na Rev Simon Nziramakenga Umushumba Mukuru w’itorero Good Shepherd Community Church ribarizwamo urubyiruko twateguye iki giterane. Hazaba hari abaririmbyi banyuranye barimo; Prosper Nkomezi, Mpundu Bruno, Gracious Ministries, Kingdom of God Ministries na Hope choir.

Intego nyamukuru y’igiterane ‘Rwanda Murika Urabagirane’

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Shumbusho Noel ukuriye urubyiruko rugera ku 110 rwo mu itorero Umwungeri Mwiza (Good Shepherd Community Church) rwateguye iki giterane, yadutangarije intego nyamukuru y’iki giterane, ati “Ni igiterane duteganya ko cyongera guhagurutsa urubyiruko rw’u Rwanda,…kugira ngo ruhaguruke rwuzuye imbaraga z’Imana kandi rwuzuye n’indangagaciro z’abantu bahagaze babasha kugirira umumaro igihugu. “

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga urubyiruko rwo muri iyi minsi rukemangwa na benshi barunenga kurangwa n’ingeso mbi no kudakura amaboko mu mifuka, basanze ari byiza gutegura igiterane cyo guhanura abakiri bato no kubigisha imyuga yabafasha kwiteza imbere. Ati “Dutegura iki giterane twabanje kureba urubyiruko ruri mu matorero tubona ko urubyiruko rwo muri iyi minsi abantu bose bararukemanga, no mu rubyiruko nabo hagati yabo wababaza ukabona nta murongo w’ejo hazaza bafite.

Turavuga tuti none nk’abantu b’Imana kandi nk’urubyiruko rw’u Rwanda ni iki twakora byibuza cyahagurutsa urubyiruko rukagira izindi mbaraga, bakagira n’indi mitekerereze kuko muri iki giterane tuzagira umwanya wo guhugura urubyiruko mu mirimo iciriritse ibyara inyungu no guhugura mu buryo bw’imitekerereze, kubahereza icyizere cy’ubuzima, kubahereza umurongo umuntu muzima akwiriye gutekererezamo. Ibyo byose ni byo dutekereza guhagurutsamo urubyiruko no kugira ngo rurabagiranemo nubwo tubitangiye turi muri iri torero ariko turateganya ko bizaguka. “


Bamwe mu bagize itsinda ry'urubyiruko rwo mu itorero Umwungeri Mwiza

Ubusobanuro bw’umuntu wahagurutse akamurika ndetse akarabagirana mu mboni za Shumbusho

Asobanurira neza umunyamakuru urwego yifuzaho urubyiruko rwo muri iyi minsi, Shumbusho Noel yagize ati “Kuri njye urubyiruko rwahagurutse rukarabagirana ni urubyiruko rwubaha Imana kuko ni rwo rufatiro rwa mbere. Icya kabiri ni urubyiruko rukuye amaboko mu mifuka, urubyiruko rukora rudategereje gusaba 100F rya M2u , icya gatatu ni urubyiruko rufite gutekereza bizima, bafite gutekereza biteza imbere igihugu kuko ni twebwe Rwanda rw’ejo.”

Ibirenze ku masengesho bakora buri kwezi, yavuze ko bagira ishuri biga ry’urubyiruko buri cyumweru bakiga inyigisho zibareba nk’abakiri bato. Bagira kandi itsinda ryo kuzigama aho batanga 200Frw muri cyumweru. Shumbusho Noel yagize ati “Biri gufasha urubyiruko kuko aho twabitangiriye,..iyo tuyegeranyije (amafaranga),.tukayahuza aba menshi.”

Ku bijyanye n’urubyiriko rwirirwa mu masengesho bakirirwa basenga umunsi wose n’umunsi ukurikiyeho bikaba uko, yavuze ko ibi atari ko bimeze mu rubyiruko rwo mu Itorero Umwungeri Mwiza. Ati “Ngira ngo hano bisa naho bitandukanye kuko hano twebwe dusenga ninjoro,…cyane ku wa Gatanu kuko abantu baba bagiye muri weekend…Ntabwo dukunda gusenga ku manywa kuko abenshi baba bafite imirimo barimo barakora”

Imbogamizi urubyiruko rw’Itorero Umungeri Mwiza ruhura nazo

Imbogamizi bahura nazo nk’urubyiruko rwo muri iri torero ni uko bataragira urubyiruko rwinshi. Icya kabiri yadutangarije kibagora ni ubushobozi bukiri bucye, icyakora ngo bari kurwana n’uburyo bagikemura. Yavuze ko muri iki giterane bazigisha abantu kwegera Imana, guhindura imitekerereze ndetse bakanabigisha gukora. Mu byo bazabigisha harimo gukora injugu, uko bateka capati, uko bafunga impano, uko bategura mu birori (Decolation) n’ibindi.

Kanyana Eliane umwe muri uru rubyiruko ndetse akaba n’umubitsi warwo hejuru y’ibyo akaba na Worship Leader, yabwiye InyaRwanda.com inyungu yakuye mu kwakira agakiza no kwishyira hamwe n’urubyiruko rugenzi rwe. Yatangiye avuga ko amaze imyaka myinshi asengera muri iri torero kuva muri 2007. Yahageze hari ikibanza, ubu bari mu rusengero rw’icyitegererezo mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko bimutera ishema.

Twagize amatsiko yo kumenya niba Pasiteri wabo Rev Simon Nziramakenga yaba yarababwiye agaciro k’urusengero rugezweho basengeramo, Kanyana Eliane adusubiza agira ati “Ajya atubwira ukuntu byagoranye kugira ngo rwuzure, ubushobozi bwari bucye,..Oya ntabwo arayatubwira (amafaranga urusengero rwabo rwatwaye). Yunzemo ko afite amatsiko yo kuzamubaza nawe iki kibazo.

Avuga ko kwakira agakiza byamufashije cyane ndetse ngo iyo adakizwa aba yarapfuye

Kanyana yabwiye Inyarwanda ko nta kintu na kimwe yaburiye muri Yesu ndetse ngo aba yarapfuye iyo atakira agakiza. Ati “Birakimariye kinini kubera hano hanze hari byinshi byari gutwara umutima wanjye, simboneke mu nzu y’Imana ariko kuba ndi muri group n’abandi dukora hamwe turi urungano mpita mbona ko bya bindi abo hanze bapinga, ari byo by’agaciro, kuko ndi mu buzima, ndi mu kazi, ntacyo mbuze muri Yesu. Ndanezerewe ariko hanze iyo ndebye ibihari, mbona hari byinshi biteye ubwoba iyo njyamo sinzi ko nari kuba nanakirimo, mu ncamake ndashima Imana cyane ko nanjye ndi umwe mu rubyiruko rushima Imana. “


Itsinda ry'urubyiruko rwo mu Itorero Umwungeri Mwiza

Kanyana yasabye urubyiruko ruzasoma iyi nkuru kuzitabira iki giterane kuko hazaberamo ibintu byiza nk’impuguro ku ijambo ry’Imana n’uko bakihangira imirimo. Kuba ari Umuyobozi wa Gahunda yo kuramya no Guhimbaza Imana mu rusengero abarizwamo, twamubajije umuhanzi akunda, atubwira ko uza ku isonga ari Israel Mbonyi, ati “Umuhanzi nkunda cyane ni Mbonyi kubera indirimbo ze zirantangaza buri gihe, indirimbo yose isohotse iza wumva yuzuye, wumva isize amavuta y’Imana, iza iherekejwe n’imbaraga z’Imana. “

Kanyana usanzwe ari ‘Worship Leader’ arasaba Rev Simon Nziramakenga kuzatumira Aime, Mbonyi na Alarm Ministries

Kuba urusengero rwabo rudakunze kuberamo ibitaramo bikomeye by’abahanzi n’amatsinda ahimbaza Imana, Kanyana yavuze ko babyifuza cyane ndetse afite icyizere ko iyi ari intangiriro. Uyu mukobwa avuga ko akoze ibirori bye bwite yatumira Israel Mbonyi na Aime Uwimana. Abajijwe impamvu akunda Aime yagize ati “Aime nawe agira indirimbo nkunda cyane, agira indirimbo nziza, ni umuramyi mwiza.”

Abajijwe kugira icyo atuma Inyarwanda.com kuri Pasiteri we, yadusubije muri aya magambo “Pastor wanjye ni ukumubwira akazagerageza akareba ukuntu yatugezaho aba bahanzi kuko ndabakunda cyane; Aime, Mbonyi na Alarm." Yasoje atumira abantu bose mu giterane bafite cyitwa ‘Rwanda Murika Urabagirane’ kizamara iminsi 3 kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 13/12/2019 kugeza tariki 15/12/2019.


Urubyiruko ruzitabira iki giterane ruzigishwa imyuga iciriritse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND