Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yiyemeje ko igihugu cye "kizaba kitakirangwamo abituma mu gasozi bitarenze mu mwaka wa 2025", nkuko bikubiye mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter bw’umuvugizi we Garba Shehu.
Abarenga 20% by’abaturage ba Nigeria nta musarani
bafite, Perezida Buhari yavuze ko uwo mubare "uhangayikishije".
Bwana Buhari yashyizeho ubunyamabanga bushinzwe
ibijyanye no gusukura Nigeria, urwo rwego rukazatuma "ahantu hose
hahurirwa n’abantu nko mu mashuri, ku nsengero, ku masoko no ku bitaro hagira
ubwiherero”.
Perezida Buhari akurikiye Narendra Modi, Minisitiri
w’intebe w’Ubuhinde, mu mwaka wa 2014 wasezeranyije ko azaca kwituma mu gasozi.
Umubare w’imisarani wariyongereye cyane mu Buhinde,
ariko iperereza rya BBC ryasanze ko myinshi muri yo idakora cyangwa idakoreshwa
ku mpamvu zitandukanye zirimo kubura amazi yo kuyisukura n’imyemerere ishingiye
ku muco.
Muri Nigeria, hagereranywa ko abana 87,000 bapfa
buri mwaka bazize impiswi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP bigendeye
ku mibare ya banki y’isi.
TANGA IGITECYEREZO