Izina Eric rikomoka mu rurimi rw’ikidage, risobanura umuyobozi w’abandi, kandi ni byo koko kuko Eric aho ari hose akora uko ashoboye ngo ase n’izina rye, iteka aba yifuza kuyobora bagenzi be.
Mu miterere ye, Eric ni umuntu ukunda
kwishora mu bintu runaka kabone n’iyo byamugiraho ingaruka ariko agakuramo
ikintu gishya. Ni wa muntu mushobora kwemeranya ikintu ariko mu minota micye
ukabona arahindutse, ibintu akora byose ntabwo biba bigenda nkuko
abishaka,akunda kwidagadura,we ubwisanzure nibwo aba ashyira imbere.
Eric ntabwo ajya abona umwanya wo kuruhuka
kuko ahora ahugiye mu bintu bitandukanye,ahinduka vuba,ni wa muntu uba afite
igikundiro, ikindi kandi Eric ahora ashaka ikintu yakora kugira ngo ayobore
abandi. Agira impano yo kwishakishiriza icyerekezo cye ndetse no kuzagera ku cyo
yifuje mu buzima.
Eric agira amarangamutima cyane ni ukuvuga
ko mujinya we ni umuranduranzuzi, ariko kandi iyo yagize impuhwe, ziba ari
zose, Eric ntakunda kwibaza ibibazo byinshi ahitamo gukora atatekereje neza,
rimwe na rimwe ni umuntu usabana, akunda gufata umwanya wo kwegerana no
kuganira na bagenzi be.
Nubwo akora ibyo atabanje gutekerezaho neza
ariko mu rukundo, Eric ni umuntu uteye neza cyane azi gukunda, nk’uko izina rye
riri, akunda kuyobora ndetse itsinda yayoboye arigeza ahantu heza kubera
umurava we, Eric yifuza cyane kuba umukire, ni umwizerwa, kandi akunda kuba hafi
y’umuryango we ndetse n’inshuti ze.
Src: le Figaro.fr
TANGA IGITECYEREZO