RFL
Kigali

Amerika: Sam Rushimisha yasohoye indirimbo nshya 'Inshuti nyanshuti' ikurikira iyo yakoze ari mu ndege-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2019 19:49
0


Sam Rushimisha umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise 'Inshuti nyanshuti'. Ni indirimbo ashyize hanze nyuma ya ‘Shimwa Mwami’ yakoranye na Romulus Rushimisha ari nayo yamwinjije mu muziki na ‘Ntibikingora’ aheruka gushyira hanze.



Sam Rushimisha avuga ko atibuka neza igihe yatangiriye kuririmba, gusa ibijyanye no guhimba byo yibuka ko indirimbo ya mbere yayihimbye mu 2010 ariko kubera amasomo byatumye atabasha kubona uburyo azishyira hanze. Ni umusore w'umuhanga mu gucuranga gitari. Kuri ubu yasohoye indirimbo ya gatatu yise ‘Inshuti nyanshuti’ yasohokanye n'amashusho yayo. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na producer Martin, amashusho ayoborwa na Black Key Films.


Umuhanzi Sam Rushimisha yamaze gushyira hanze indirimbo ya 3

"Hari uwankunze ntaramumenya, asiga akamero k'ubumana bwe aza mu isi yanduye arababazwa kandi izina rye riri hejuru y'amazina yose. Ambera urugero rw'inshuti nyanshuti anambera inzira yo mu rugo kwa Data. Yishyizeho gukiranirwa kwanjye, igihano kiduhesha amahoro yemera kwitanga ku bwanjye, ni njye yameneye amaraso, yemera kwitanga ku bwawe ni wowe yameneye amaraso..." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ya Sam Rushimisha.

REBA HANO 'INSHUTI NYANSHUTI' YA SAM RUSHIMISHA


Sam Rushimisha yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Ntibikingora' ivuga ku gukomera kw'Imana n'ubusabane abantu bakwiriye kugirana nayo. Aririmbamo ko bitakimugora kwegera Imana no kwizera ibyo imubwira kuko ibera hose icyarimwe ndetse ikaba ishoboye byose. Iyi ndirimbo ye inavuga ku ntwaro w'Umwuka Wera umukristo wese yakwitwaza kugira ngo aneshe ibitero by'umwanzi satani. Mu mashusho yayo Sam Rushimisha agaragara ari mu ndege (Private jet) igenda. Yabwiye Inyarwanda.com ko indege agaragaramo ari iya kompanyi yamuteye inkunga mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye 'Ntibikingora'.

REBA HANO 'NTIBIKINGORA' SAM RUSHIMISHA AGARAGARAMO ARI MU NDEGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND