RFL
Kigali

Depite NDAHIRO Logan yitabye Imana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/10/2019 12:08
1


Inkuru y'urupfu rwa Depite NDAHIRO Logan yatangajwe na Perezidante w'Inteko Nshingamategeko Hon Donatille MUKABARISA.



Depite Ndahiro Logan yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019. Mu itangazo ryerekeranye n'urupfu rwe, Inteko Nshingamategeko yihanganishije umuryango we ndetse hanatangazwa ko imihango yo kumuherekeza izamenyeshwa nyuma.

Hon Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951, yize amashuri ye muri Uganda nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubuzima. Ari mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine.


Hon Ndahiro Logan yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko anandika igitabo kivuga ku rugamba rwo kwibohora cyitwa “Inzira y’inzitane yo kwibohora kw’abanyarwanda”. Mu mirimo yakoze harimo kuba umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima no kuba yarakoze mu muryango mpuzamahanga (International Rescue Committee).


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Layla4 years ago
    Imana Imwakire mu bayo kandi umuryango we iwukomeze cyane





Inyarwanda BACKGROUND