RFL
Kigali

Ibitego 17, amakarita 2 atukura n’ibindi bidasanzwe byagaragaye ku munsi wa 5 muri shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2019 12:33
0


Mu mpera z’icyumwe kirangiye hakinwaga umunsi wa 5 muri ‘Rwanda Premier League’, ukaba ari umunsi wagaragayemo udushya twinshi ku bibuga bitandukanye. Gasogi United na Rayon Sports zatakaje umukino wazo wa mbere, AS Kigali ibona intsinzi ya mbere naho Sarpong abona ikarita itukura anakora ikimenyetso ashobora guhanirwa.




APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 yicara ku mwanya wambere 

Ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ibitego ntibyarumbutse cyane nko ku munsi wa Kane, kuko mu mikino umunani yose habonetsemo ibitego 17, intsinzi umunani, nta kunganya kwabayeho.

Ikipe ya Gasogi United itari yari yinjizwa igitego mu mikino ine ya shampiyona, umunsi wa Gatanu ntiwayihiriye kuko mu izamu ryayo hinjiye ibiteho bibiri ihita inatsindwa umukino wayo wa mbere mu mukino batsinzwemo na Mukura Victory Sport kuri stade Huye ibitego 2-1.

Ikipe ya Rayon Sports nayo yatsindwaga umukino wayo wa mbere muri uyu mwaka w’imikino, mu mukino utari woroshye na gato wahuje Sunrise Fc na Rayon Sports. Muri uyu mukino habayemo udushya dutatu:

1.   Rayon Sports yatsinzwe umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, mu mukino tyatsinzwe na Sunrise Fc ibitego 2-1.

2.   Agashya ka kabiri ni uko rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yabimburiye abandi bakinnyi muri iyi kipe kubona ikarita y’umutuku muri uyu mwaka w’imikino.

3.   Michael Sarpong ubwo yasohokaga mu kibuga yakoze ikimenyetso gishobora gutuma afatirwa ibihano, kuko yazamuye urutoki rwa musumbazose yereka abafana ba Sunrise ibintu bitabashimishije habe na gato.


Ikimenyetso cya Sarpong gishobora gutuma afatirwa ibihano

Undi mukino wagaragayemo ikarita y’umutuku ni uwabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera aho ikipe ya Etincelle yatsindiye Bugesera Fc ibitego 2-0, ku ruhande rwa Etincelle babonye ikarita itukura ku munota wa 81.

Byasabye umunsi wa Gatanu w’imikino kugira ngo ikipe ya AS Kigali ibone intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w’imikino ubwo yatsindaga Marine Fc kuri stade ya Kigali igitego 1-0.

Rutahizamu wa Etincelle Fc Mutebi Rashid yongereye umubare w’ibitego kuko kuri ubu yagejeje ku bitego 5, dushyize ku ijanisha Mutebi Rashid atsinda igitego kimwe kuri buri mukino Etincelle yakinnye muri shampiyona.

Gicumbi Fc igeze ku mukino wa Gatanu itarabona inota na rimwe ahubwo irimo umwenda w’ibitego 7. Ikindi ni uko 100% byibitego bya Gicumbi Fc imaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino bimaze gutsindwa n’umukinnyi umwe ariwe Dusange Bertin umaze gutsinda ibitego 3.


Gicumbi Fc yatsinzwe na Kiyovu Sport ikomeza kugana habi

Nyuma y’umukino APR Fc yari imaze gutsinda AS Muhanga, abafana b’iyi kipe bongeye kugaragaza ibyishimo n’urukundo bafitiye ikipe yabo nyuma yo kugaragaza kugumuka no kutitabira imikino iyi kipe yakinnye mu mwaka ushize w’imikino ubwo iyi kipe yitwaraga nabi.

Umunsi wa Gatanu usize APR FC nta kipe babyiganira umwanya wa mbere kuko ifite amanota 13, Mukura na Police Fc ziyigwa mu ntege n’amanota 11, Rayon Sports ikazikurikira n’amanota 10 naho Gicumbi Fc ikomeje kuba iyanyuma ya 16 nta nota na rimwe ifite.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND