Ikipe ya Manchester United yamaze kwemeza ko yumvikanye na Juventus ku igurishwa rya Mario Manzukic mu kwezi kwa mbere umwaka utaha aho azatangwaho miliyoni 10 z’amayero akerekeza mu ikipe yitirirwa amashitani atukura.
Mandzukic azerekeza muri Manchester United mu kwa mbere
Umutoza Ole Gunnar
Solskjaer yifuje Mario Mandzukic mu mpeshyi ishize ubwo yari amaze kurekura Romelu Lukaku ariko
imiryango y’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ifungwa nta kigezweho hagati
y’amakipe yombi. Gusa ariko kuri iyi nshuro abahagarariye amakipe yombi bahuye
baraganira kandi ngo ibiganiro byagenze neza.
Nyuma y’imvune zibasiye
abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Manchester United, byanatumye imibare y’umutoza Ole Gunnar
Solskjaer ihinduka atangira gushyira mu kibuga abakinnyi benshi bakiri bato
barimo Mason Greenwood na Tahith Chong mu byumweru bishize, byatumye umutoza
Ole asubiza amaso inyuma asubira gushaka Mario Mandzukic kugira ngo azaze
afashe ubusatirizi bw’iyi kipe bufite ibibazo.
Umutoza w’ikipe ya
Manchester United Ole Gunnar Solskjaer afite gahunda yo kubaka ikipe ye
yubakiye ku bakinnyi bakiri bato, gusa ariko atangaza ko kubona umukinnyi nka
Mandzukic ntako bisa kuko afite ubunararibonye yakwigirwaho n’abasore nka
Daniel james, Markus Rashford n’abandi. Uyu Mario mandzukic akaba kuri ubu
afite imyaka 33 n’amezi atanu.
Ikipe ya Manchester United
ntirinjiza ibitego birenze kimwe muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona y’ubwongereza
uretse umukino wa mbere batsinze Chelsea ibitego 4-0, ibi bigaragaza ko
Manchester United ifite ikibazo gikomeye mu busatirizi bwayo.
Mario Mandzukic wari ufite
amasezerano muri Juventus yo kugeza mu mwaka wa 2021, gusa ariko kuva umutoza
Mauricio Sarri yahagera ntiyiyumvisemo uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya
Croatia kuko ntaragaragara na rimwe muri uyu mwaka w’imikino akinira Juventus
kandui nta kibazo cy’imvune afite, akaba atari no mu bakinnyi uyu mutoza ari
kwitabaza mu mikino ya UEFA Champions league.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO