Airtel Rwanda
Kigali

Usengimana Faustin agiye gukora ubukwe na Daniella bakundanye imyaka 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 17:29
0

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, Usengimana Faustin agiye gukora ubukwe na Daniella Bayingana bamaranye imyaka 10 mu munyenga w’urukundo.Urukundo rw’aba bombi rwitamuruye mu mwaka wa 2009. Integuza y’ubukwe na Usengimana na Daniella [Team 15] igaragaza ko bombi kuwa 09 Ugushyingo 2019 hazaba imihango yo gusaba no gukwa, uzabera mu busitani bwa Kaminuza ya UTB mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Kuwa 16 Ugushyingo 2019 Usengimana Faustin na Daniella Bayingana bazasezerana imbere y’Imana kuri Parkland Remera. Mu bihe bitandukanye Usengimana na Daniella babwirana amagambo asize umunyu bashimangira urwo bakundana.

Faustin Usengimana yazamukiye mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali, ahava ajya muri George Walker Traning Center yatozwaga na Gishweka Faustin nyuma atoranywa mu bakinnyi bajya mu ngimbi z’ikipe ya Rayon Sports ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, aza no kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Rayon Sports yamazemo imyaka 7 n’ubwo hari umwaka yakinnye mu Isonga FC ubwo Amavubi U-17 yari avuye muri Mexique.

Mu 2013, uyu mukinnyi wari warigaragaje mu gikombe cya Afurika n’icy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yagize imvune yatumye amara igihe kinini adakina, nyuma aza kugaruka mu kibuga. Mu 2015, Faustin Usengimana yerekeje muri APR FC yakiniye imyaka ibiri, mbere yo gusubira muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Usengimana na Daniella bashyize hanze 'invitation' z'ubukwe bwabo


Usengimana Faustin hamwe n'umukunzi we Daniella


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND