Umurundikazi witwa Jessica Asma wahoze akundana na Ndikumana Hamadi Katauti witabye Imana ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gukora ubukwe n’undi mugabo.
Ndikumana Hamadi Katauti wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe atandukanye mu Rwanda yitabye Imana tariki 14 Ugushyingo 2019 azize urupfu rutanguranye. Uyu mugabo wari waratandukanye n’umugore wa mbere Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzaniya, yari yarishumbushije umurundikazi Jessica Asma ndetse banateganyaga kubana akaramata.
Nyuma y’urupfu rwa Katauti, Jessica Asma yakunze kugaragaza uburyo yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umukunzi we wagiye by’amarabira bari bageze mu gihe cyo kuryoherwa n’urukundo. Nyuma y’imyaka ibiri iburaho ukwezi kumwe umukunzi we yitabye Imana, Asma abinyujije kuri konti ye ya Instagram yerekanye amafoto y'ubukwe bwe n’umuhanzi witwa Yves Melodie ubarizwa mu itsinda rya Best Life Music.
Ubukwe bw'aba bombi bwabaye mu mu mpera z'icyumweru gushize bakaba barasezeranye mu idini ya Islam. Uyu mugore asanzwe afite abana babiri b’impanga ndetse byigeze no kuvugwa ko yababyaranye n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz.
Umusore wiyemeje kubana akaramata na Asma
Yamwambitse impeta nk'ikimenyetso cy'isezerano ry'urukundo
Asma wakundanaga na Katauti atwawe n'undi mugabo
Baragije Imana urugo rwabo
Nyuma yo gusezerana babyinnye ingwatira
Asma na nyakwigendera Katauti bakanyujijeho mu rukundo
TANGA IGITECYEREZO