RFL
Kigali

Mahatma Gandhi yavutse ku munsi nk'uyu mu 1869, Menya amagambo 12 yuje ubwenge yavuze

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/10/2019 14:08
0


Ghandi yavutse ku itariki ya 2 Ukwakira 1869, apfa ku ya 30 Mutarama 1948. Uyu mugabao yabaye impirimbanyi y’ubwingenge bw’igihugu cy’u Buhinde binyuze mu kwicisha bugufi ndetse n'umuhate yagiraga. Isi yose ubu imufata nk’umwe mu ntwari zabayeho. Aya ni amwe mu magambo 12 yuje ubwenge yavuzwe n’uyu mugabo.



Ku wa 2 Ukwakira 1869 ni bwo uwacunguye Abahinde akabavana ku ngoyi y'Abongereza yabonye izuba. Yavukiye mu muryango wa Hindu mu Burengerazuba bw’igihugu cy'u Buhinde. Yaje kujya kwiga amategeko aho yarangije ku myaka 22 agaruka mu Buhinde, gusa ntiyahiriwe no gukora ibyo yari yize mu gihugu cye cy'amavuko ahubwo yahise ajyanwa muri Africa y'Epfo ahagana mu 1893 guhagararira u Buhinde mu gikorwa cyari kiswe “Lawsuit”.

Iki cyari igikorwa cyari kijyanye n'iby'ubucuruzi. Nyuma yaje kugaruka mu Buhinde ahagana mu 1915 ari nabwo yatangije ibikorwa bigiye bitandukanye birimo ibyo kurwanya imisoro y’umurengera ndetse no guharanira uburenganzira bw’igitsinagore ari naho hahise hatangira ibikorwa byiganjemo ibyo kurwanya amategeko y'abongereza.

Uyu mugabo yakomeje kwitanga ndetse byaje kurangira asa n'aho ari we wafashije igihugu cye kwigobotora ubukorone bw'abongereza bwari bukimereye nabi. Ahagana mu ijoro ryo ku wa 15 kanama 1947 ni bwo u Bwongereza bwemereye u Buhinde kwigenga ndetse aha bwahise bwigabanyamo ibihugu bibiri ari byo tuzi uyu munsi nka India ndetse na Pakistan. 

Gusa iki gihe Ghandi yari ari mu zabukuru ndetse aza guhuhurwa n'urusasu baje kumutera. Byaje gutuma arwara bikomeye aza kwitaba Imana muri 1948. Uyu mugabo yagiye abaho arangwa n’ibikorwa bigiye bitandukanye gusa benshi bakunze kumurikira bashingira kuri bumwe mu butumwa yagiye atanga ndetse benshi bagahamya ko yagiye abafasha mu mibereho yabo.Ghandi atarasaza 

Aya ni amwe mugambo yuje ubwenge yagiye atangaza mu mbwirwa ruhame yagiye yitabira ahantu hatandukanye.

1. Ijisho riramutse rihorewe irindi jisho, byarangira abatuye isi bose ari impumyi.

2. Umunyantege nke ntashobora kubabarira, imbabazi ni umwihariko w’abanyembaraga.

3. Kunanirwa kwihangana ni ko gutsindwa intambara.

4. Gukorana ubucuruzi ubunyangamugayo biragoye ariko birashoboka.

5. Imana ntigira idini.

6. Jya ubaho nk’uzapfa ejo, gusa wige nk’uzabaho iteka ryose.

7. Icyo utekereza ni cyo uba.

8. Niteguye gupfa ariko nta mpamvu yatuma nitegura kwica.

9. Ushobora kutamenya umusaruro uzava mu byo ukora, ariko nutagira icyo ukora, nta musaruro uzigera ubona.

10.Aho guhemuka uzareke uhemukirwe, kuko ntuzigera ugira igikomere ku mutima, ahubwo kizagira uwaguhemukiye.

11.Mugabo uzaharanire kubana n'ugukunda kurusha kubana n'uwo ukunda kuko uzaba ubana n'umwizerwa 100 %.

12. Ejo hazaza hashingira ku cyo ukora none.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND