RFL
Kigali

Ijoro ry'uburyohe muri Happy People Silent Disco yabereye muri White Club-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:28/09/2019 18:20
0


Umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019 ntuzibagirana kuri benshi mu banyakigali kubera ibyishimo basigiwe n’igitaramo cya mbere cya Happy People Silent Disco cyabereye muri White Club ya Kimironko.



Ibitaramo bya Silent Disco biba abantu bambaye ecouteurs bimaze kujya mu mitima ya benshi bakunda kwizihirwa n’umuziki, bitewe n’ibyishimo biha ababyitabiriye.

Aba-DJs batatu baba bari gucurangira icyarimwe maze umuntu akumva uwo yifuza. Biba biryoshye kubona abantu babiri bari kumwe ariko umwe ari nko kubyina Reggae mu gihe undi ari kuzirika Rumba.

White Club iherereye Kimironko ahahoze Roasty Club yatangije ibitaramo yise Happy People bizajya biba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, icyambere kikaba cyabaye kuri uyu wa Gatanu.

Mu kibuga kinini cyari cyateguwe amatara y’umutuka, ubururu n’icyatsi kibisi yanyuragamo ariko aba DJ bakunzwe muri Kigali barimo DJ Phil Peter, DJ Lenzo, DJ Anita Pendo, DJ Miller na DJ Fabiola na DJ Sisqo bavangavangaga imiziki basimburana.

Nubwo ari ku nshuro ya mbere hari habaye Happy People Silent Disco, hari abantu benshi cyane kandi byagaragaraga ko baryohewe, barimo ibyamamare nka Platini wo muri Dream Boys, Social Mula, Khalfan, Andy Bumuntu n'abandi benshi.

White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.

Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.

Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.

Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza.  

Ibyamamare bitandukanye byagaragaye muri Happy People Silent Disco

DJ Phil Peter ni umwe mu baryohereje abasohokeye muri White Club

DJ Fabiola yacurangiraga ku murongo w'ubururu wumvwaga na benshi

DJ Anita Pendo ashakisha umuziki unyura abakunzi beDJ Lenz, DJ Sisquo na DJ Miller bavanga imiziki itandukanye


Abakunzi b'umuziki bari benshi cyane 

AMAFOTO: Umuti Studio





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND