RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na SC Kiyovu mu mukino abasimbura ba Kiyovu batejemo imvururu-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/09/2019 23:12
1


Kuri uyu wa Gatanu amakipe atandukanye ari kwitegura gukina shampiyona y'u Rwanda yari afite imikino ya gicuti igamije gusuzuma abakinnyi babo. Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC yahuraga na SC Kiyovu mu mukino wa gicuti warangiye ikipe zose zinganyije ubusa ku busa.



Mu gice cya mbere ikipe ya APR FC yagiye igerageza uburyo bwo gushaka intsinzi gusa ba myugariro ba Kiyovu bababera ibamba, ariko bisiga ikarita y'umuhondo kuri Obiero Emmanuel wayihawe ku munota wa 50' w'igice cya kabiri cy'umukino.

Kubera umuhate wo gushaka itsinzi ku bakinnyi ba APR FC hari bamwe mu bakinnyi bagiye bahabwa amakarita y'umuhondo harimo Mutsinzi Ange wahawe ikarita ku munota wa 46', Armel Gyslain wayihawe ku munota wa 55', Imanishimwe Emmanuel wayihawe ku munota wa 60' na Sefu mu minota ya nyuma y'umukino.

APR FC XI: Rwabugiri Omar (GK,1), Ombolenga Fitina 25, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Imanishimwe Emmanuel 24, Buteera Andrew 20, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Byiringiro Lague 14, Sugira Ernest 16 na Ishimwe Kevin 11

SC Kiyovu XI: Djihadi Nzeyurwanda (GK,1), Fiston Munezero 5, Obiero Onyasha Emmanuel 6, Isiaka Nahimana 20, Serumogo Ally 2, Bonane Janvier (C,8), Digri Valerie 3, Ndayisaba Hamidou 12, Saleh Nyirinkindi 7, Nizeyimana Jean Claude 10, Armel Gyslain 14

Ikarita y'umuhondo yahawe Sefu mu minota ya nyuma


Wari ukino w'ishiraniro


Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino habaye amakimbirane hagati y'umusifuzi n'abasimbura b'ikipe ya Kiyovu, ibi byabaye nyuma y'uko rutahizamu Lague yari asimbujwe nyuma yo kubona ko bibeshye akongera kwinjizwa mu kibuga, ibi byateye umuvundo ndetse bivamo n'ikarita y'umuhondo yahawe Derrick.


Abasimbura ba Kiyovu harimo na Mutangana Derrick


Abasifuzi basimbuye uyu mukino


Claude Niyomugabo wa APR FC ahanganye na Myugariro wa Kiyovu

Ibumoso ni Lague ashaka inzira imbere ya Nahimana Isiak

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yabereye ibamba ba rutahizamu ba APR FC


Umutoza mukuru wa APR FC Mouhammed adil Eradi yagerageje abakinnyi be bose igitego kirabura

Umutoza mukuru wa Kiyovu n'umwungirije Ruremesha bahagurukiraga rimwe

Mbere yo gutangira igice cya Kabiri Apr FC yabanje gukora akanama

Abafana ba Kiyovu bari bishimye cyane

Danny Usengimana wahushije uburyo bwari bwabazwe


Umunyezamu Rwabugiri Omar yandikishije amateka muri uyu mukino nyuma yo gukuramo umupira ariwe wenyina usigaranye na Rutahizamu wa Kiyovu



Sugira Ernest yasohotse mu kibuga atishimye nyuma yo gusimburwa na Danny Usengimana





Umunyamakuru w'imikino Peter wa Radio Flash Fm

Ibumoso Mutsinzi Ange wubitse umutwe, umunyezamu Ahishakiye (hagati) aganira n'umutoza w'abanyezamu ba APR FC Mugabo Alex


APR FC yashakiye amahirwe ku mipira y'imiterekano ariko biba iby'ubusa


Undi mukino wa gicuti wabaye

FT: Muhanga FC 0-1 Police FC

AMAFOTO: Eric Niyonkuru - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kanyarwanda theonete4 years ago
    Apr izabikora nimuyireke





Inyarwanda BACKGROUND