RFL
Kigali

Minisitiri Nyirasafari yahaye impano y'agaseke Minisitiri w’umuco muri Angola-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2019 17:52
0


Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda, Nyirasafari Espérance yahaye impano y'agaseke Minisitiri w'umuco wa Angola Maria Piedade De Jesus nka kimwe mu bigize umurage ndangamuco w'u Rwanda.



Kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2019 ku munsi wa kabiri w’ihuriro riri kubera i Luanda ni bwo Minisitiri w'umuco wa Angola Maria Piedade De Jesus yakiriye Minisitiri w’umuco na Siporo w'u Rwanda Nyirasafari Esperance baganira ku bikorwa batandukanye by'Umuco u Rwanda na Angola byafatanya.

Ibiganiro byabereye kuri Memorial Dr Antonio Agustinho. Aba baminisitiri bombi baganiriye ku mubano mwiza n'amahirwe ari mu mikoranire mu iterambere ry'umuco w'ibihugu byombi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 13 byitabiriye iri huriro: Namibia, Maroc, Mali, Egypt, Kenya, Afrika y’Epfo, Rwanda, Cuba, Brasil, Portugal, Italy, Cap Vert na Angola.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri huriro wabaye kuri uyu wa 18 Nzeri 2019, muri Centro de Convençoes Talatona, igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’Igihugu cya Angola HE João Lourenço.

Ibirori byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bya Mali na Namibia, intumwa za UN, AU, UNESCO, Abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, urubyiruko n’abagore, itangazamakuru mpuzamahanga n’abandi.

Abahanzi muri Muzika bari muri Angola ni baturuka mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Hari kandi babiri bashushanya aribo Remy Iradukunda na Louise Kanyange bari mu bagaragaje impano ku rwego rushimishije mu marushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi.

Minisitiri Nyirasafari yahaye impano y'agaseke mugenzi we wa Angola

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 13 byitabiriye ihuriro nyafurika ku muco w'amahoro muri Angola







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND