RFL
Kigali

Kinshasa: Mashami yatoranyije 11 bahura na DR Congo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2019 16:08
1


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yatoranyije abakinnyi 11 yitabaza mu mukino wa gicuti ahuramo na DR Congo guhera saa moya n’igice ku masaha ya Kigali (19h30’).



Ni umukino uzafasha u Rwanda kunononsora imyiteguro y’umukino Amavubi afitanye na Ethiopia muri gahunda yo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Uyu mukino kandi uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Republique Centre Afrique (CAR) nabo muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Dore urutonde rw’abakinnyi 11 batoranyijwe:

1.Kimenyi Yves (GK)

2.Ombolenga Fitina

3.Imanishimwe Emmanuel

4.Manzi Thierry

5.Mutsinzi Ange Jimmy

6.Nsabimana Eric Zidane

7.Nshimiyimana Amran

8.Haruna Niyonzima(C)

9.Manishimwe Djabel

10.Iranzi Jean Claude

11.Sugira Ernest


Nsabimana Eric Zidane utarakinnye imikino ibiri ya Seychelles arabanza mu kibuga

U Rwanda rurahura na DR Congo kuri iyi tariki 18 Nzeli 2019 ku kibuga cya Stade de Martyrs mbere yo kurira indege igana i Addis Ababa muri Ethiopia tariki 19 Nzeli 2019. Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.


Sugira Ernest ategerejweho ibitego kuri Stade de Martyrs yakiniyeho akiri muri AS Vita Club

Muri Mutarama 2016 ubwo bakinaga umukino wa ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, icyo gihe, DR Congo yageze muri ½ itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

Icyo gihe, Doxa Gikanji yafunguye amazamu ku nyungu za DR Congo ku munota wa cumi (10’) mbere y’uko Sugira Ernest yishyura ku munota wa 22. Padou Bompunga yaje gutsinda igitego cy’intsinzi ya DR Congo mu minota y’ikirenga (Extra-Time) bityo u Rwanda rusezererwa gutyo.

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Amavubi aheruka gukina na DR Congo mu mukino tariki 10 Mutarama 2016 ubwo biteguraga imikino ya CHAN 2016.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade Umuganda, Amavubi yatsinze DR Congo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49' w'umukino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam4 years ago
    Mbega ese aya namavubi cg ni apr Mashami niyitonde KBX





Inyarwanda BACKGROUND