Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali (18h00’), Amavubi azakira Seychelles mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Umukino
ubanza, ikipe y’u Rwanda izwi nk’Amavubi yanyagiye Seychelles ibitego 3-0 i Victoria
kuri sitade Linite ahabereye uyu mukino tariki ya 5 Nzeli 2019.
Hakizimana
Muhadjili (31’), Mukunzi Yannick (35’) na Meddie Kagere (82’) ni bo bafashije u
Rwanda gutsinda ibi bitego.
Haruna Niyonzima (8) imbere ya Jacques Tuyisenge (9)
Mashami
Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) avuga ko urugamba
rugihari kuko ngo iminota 90’ iba ihishe byinshi ku buryo nk’u Rwanda bateguye
umukino nk’uko n’ubundi bateguye uwubanza.
“Ibitego 3-0
twatsinze turi hanze navuga ko ari umusaruro mwiza wavuye mu kwitwara neza
nyuma y’igihe kinini tutabona intsinzi. Twarangije imyitozo ya nyuma dutegura
umukino wo kwishyura, twebwe nk’ikipe turabizi ko akazi kagihari, hari
abashobora gutekereza ko umukino warangiye ariko twe tuwushyizeho ibitekerezo
byacu byose kuko ni umukino usigaje iminota 90’ kandi abakinnyi turi kubategura
ku buryo ntawuzumva ko yajenjeka”. Mashami
Mashami Vincent aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere kuri sitade ya Kigali
Muri iki
kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere
tariki ya 9 Nzeri 2019 ubwo yari asoje imyitozo ya nyuma, Mashami yavuze ko
yifuza umubare w’ibitego bikaba ari nayo mpamvu atifuza umusaruro wa 0-0 muri uyu
mukino.
“Akenshi iyo
utsinze uba ushyize abantu mu mwanya wo kumva ko ugomba guhora utsinda. Niyo
mpamvu tubabwira ko tutifuza umukino wa 0-0, 1-1 ahubwo turashaka gutsindira mu
rugo kugira ngo dushimangire ko twanatsindiye hanze. Itike ntabwo iraboneka
ahubwo tuzayibonera mu rugo kuko ni ko tubyifuza”. Mashami
Yunzemo ati “Abakinnyi
bameze neza mu mwiherero, nta kibazo gihambaye dufite kuko n’abo twari twasize
twarabagaruye bajya mu mwiherero, ubu ikipe iruzuye kandi twiteguye kuzakina nk’aho
ari umukino wa nyuma utanga igikombe”.
Tuyisenge Jacques azaba ari kapiteni w'u Rwanda mu mukino yahamije ko nk'abakinnyi biteguye bihagije
Mu mukino
ubanza, ikipe ya Seychelles yatangiye igaragaza ko ari ikipe ifite amashagaga
ariko nyuma y’iminota 20’ ni bwo abakinnyi b’Amavubi bayivumbuye batangira
kuyisatira banayicenga bikomeye ari nabwo mu minota 30’ igitego cya mbere cyari
kibonetse.
Mashami
Vincent yasobanuye ko mu minota 15’ ya mbere Seychelles yabahaye akazi
katoroshye bitewe n’uko nta makuru ahagije bari bayifiteho mu bijyanye n’imikinire.
“Seychelles
ntabwo twari tuyifiteho amakuru kuko no mu minota 15 ya mbere byabonekaga ko
tutayizi uko ikina n’icyo ishaka kugeraho, niyo mpamvu twabaye nk’abatinda
kwinjira mu mukino ariko nyuma twaje kubyinjiramo neza kugeza umukino urangiye.
Ubu dufite amakuru ahagije kandi icyo dushaka ni umusaruro mwiza imbere y’abafana
bacu, dutsinze bibiri cyangwa bitatu ariko dutsinde”. Mashami
Mashami ahamya ko icyo yifuza ari intsinzi y'ibitego bitubutse
U Rwanda
ruri muri iyi mikino iganisha mu nzira ikomeye yo gushaka itike y’igikombe cy’isi
cya 2022 ari nako bashaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Muri uru
rugendo rwa CHAN 2020, u Rwanda ruzatangira rukina na Ethiopia tariki 22 Nzeli
2019 muri Ethiopia.
Kuba u
Rwanda rwaranyagiye Seychelles ibitego 3-0, abanyamakuru bashatse kumubaza niba
abona yahindura umurongo akaba yakwitabaza abakinnyi bakina imbere mu Rwanda
kugira ngo batangire bitegure urugamba rwa CHAN 2020.
Gusa,
Mashami yavuze ko atategura umukino utaha yifashishije undi arimo na wo
atarabonamo itike. Gusa ngo kuri uyu wa Kabiri aramutse abonye ibitego byinshi
mu gice cya mbere, yafata umwanzuro wo guha amahirwe abakina imbere mu gihugu
bagakina.
“Impamvu
hariho umukino ubanza n’uwo kwishyura nuko nta muntu ubona itike ku mukino umwe
ni nayo mpamvu dufite umukino wo kwishyura. Biragoye ko uhindura ikipe
itsinda, kuri njyewe ntabwo nawufashe nk’umukino wo guteguriramo iyindi ,
tuzakina nk’abashaka gutsinda”. Mashami
Rwatubyaye Abdul myugariro w'u Rwanda na Colorado Rapids muri USA
“Ni byo
nitugira amahirwe mu minota 45’ tukaba twamaze gushimangira itike yacu, icyo
gihe umuntu yatangira gutekereza ku mikino iri imbere ariko muri aka kanya
sinavuga ko ntekereza kuri CHAN kuko n’ibindi ntibirarangira”.
Umukino w’u
Rwanda na Seychelles uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri stade ya
Kigali (18h00’) aho kwinjira ari; 20,000 FRW, 10,000 FRW, 5,000 FRW na 2,000 FRW.
Yannick Mukunzi ukina hagati mu kibuga
Niyonzima Olivier Sefu mu myitozo y'uyu wa Mbere
Sibomana Patrick Papy mu myitozo
Haruna Niyonzima ntabwo azakina kuko ibyangombwa bye biracyarimo ikibazo
Jacques Tuyisenge agenzura umupira imbere ya Haruna Niyonzima
Bizimana Djihad (4) imbere ya Meddie Kagere (5)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.con)
TANGA IGITECYEREZO