RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba Iserukiramuco 'Choir Fest' ry'amatsinda n'amakorali akunzwe mu gihugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2019 17:15
0


'Choir Fest' ni iserukiramuco mu muziki wa Gospel rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse amakuru Inyarwanda ifite avuga ko rizajya riba buri mwaka. Ni iserukiramuco rizahuriza hamwe amatsinda n'amakorali akunzwe mu Rwanda.



'Choir Fest' (Iserukiramuco ry'amakorali) iri gutegurwa na kompanyi yitwa Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema N Wilson ku bufatanye n'abandi bantu banyuranye. Ni iserukiramuco rizajya riba buri mwaka rigahuriza hamwe amakorali akunzwe mu gihugu ndetse n'amatsinda nayo akunzwe mu gihugu. 

Ku nshuro ya mbere iri serukiramuco (Choir Fest Season 1) rizaba tariki 06/10/2019 ibere mu mujyi wa Kigali nk'uko Mugwema Wilson yabitangarije Inyarwanda.com. Buri korali izaririmba indirimbo zo mu gitabo, indirimbo za kera zakunzwe n'indirimbo nshya zikunzwe. 

Ku bijyanye n'amatsinda ndetse n'amakorali azaririmba muri iri serukiramuco n'andi makuru arambuye,  Mugema Wilson yavuze ko bizatangazwa mu minsi micye iri imbere.


'Choir Fest' iserukiramuco ry'amakorali n'amatsinda akunzwe mu gihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND