RFL
Kigali

Bwanakweli na Munezero Fiston mu bakinnyi baciye muri Police FC bari muri SC Kiyovu yanyagiye Vision FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2019 19:54
0


Ku gica munsi cy'uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, ikipe ya SC Kiyovu yanyagiye Vision FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura umwaka w'imikino 2019-2020. Bwanakweli Emmanuel wahoze ari umunyezamu wa mbere muri Police FC ari kugerageza amahirwe muri SC Kiyovu.



SC ikipe yaoje shampiyona 2018-2019 iri ku mwanya wa gatanu ikanarangiza igikombe cy'Amahoro 2019 iri ku mwanya wa kabiri, yatakaje abakinnyi biganjemo abo yagenderagaho bagiye bajya mu yandi makipe arimo ayo mu Rwanda no hanze, kuri ubu iri kwisuganya ngo barebe ko bakongera bakubaka ikipe yazahangana mu mwaka w'imikino ugomba gutangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.



Bwanakweli Emmanuel Fils mu izamu rya SC Kiyovu 

Mu bakinnyi ikipe ya SC Kiyovu itaratangaza ko basinye amasezerano ariko bakinnye uyu mukino wa gucuti barimo; Bwanakweli Emmanuel wari umunyezamu wa Police FC ndetse na Munezero Fiston myugariro wari umaze igihe muri Musanze FC ariko akaba yaraciye muri Police FC.

Abandi bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino barimo abavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo; Uganda, Ghana, DR Congo na Cameroun ariko bakaba batarabona amasezerano yemewe muri SC Kiyovu.

Nyirinkindi Saleh wahoze muri Marines FC ubu ni umwe mu bakinnyi abafana ba SC Kiyovu batezeho ibyishimo kuko muri uyu mukino yongeye gushimangira ko ameze neza mu gutanga imipira ica imbere y'izamu bityo abagomba gutsinda bakaboneza mu rucundura.



Nyirinkindi Saleh umukinnyi ukiri muto ufite impano yo gukina yihuta aca mu mpande z'ikibuga

Okenge Kevin wavuye muri Gicumbi FC nawe yaje kujya mu kibuga habura iminota micye ngo umukino urangire, yaje kwigaragaza muri iyi minota ubwo yinjiye agahita atsinda igitego kihuta ndetse akaza no gukomeza gufasha bagenzi be kubona imipira yabyara ibindi bitego.



Manzi Huberto Sinceres wahoze muri Police FC yasinye imyaka ibiri muri SC Kiyovu


Buruchaga umutoza mukuru wa SC Kiyovu atabga amabwiriza


Yamini Salumu atsura umubano n'umupira 



Nyirinkindi Saleh (7) biba bigoye kumubuza inzira 


Munezero Fiston mu bwugarizi bwa SC Kiyovu








Vision FC bagira umukino mwiza ariko babura abataha izamu bashobora gukanga abugarira b'amakipe baba bahanganye

Nahimana Isiaq myugarior w'ibumoso wavuye muri Etincelles FC

Dore uko imikino ya gicuti yarangiye:

-SC Kiyovu 5-0 Vision FC

-Mukura VS 2-3 AS Muhanga 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND