RFL
Kigali

Ku bayoboke b’idini ya Rastafari, uyu munsi ni umunsi w’amavuko wa Haile Selassie ufatwa nka Mesiya: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/07/2019 10:04
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka taliki 23 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 204 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 161 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1829: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, William Austin Burt yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi bw’imashini yo kwandika.

1881: Argentine na Chili byasinye amasezerano y’imipaka  yari imaze igihe kinini ibashyamiranyije igikorwa cyabereye I Buenas Aires. Aya masezerano yatumye ubushyamirane hagati y’ibi bihugu buhagarara.

1903: Imodoka ya mbere yo mu bwoko bwa Ford ikorwa na Ford Motor Company yageze ku isoko.

1914: Igihugu cya Autriche-Hongrie cyatanze urwandiko rwa nyuma rusaba Serbia gukora iperereza ku cyishe igikomangoma cy’iki gihugu Ferdinand. Serbia yanze ubu busabe maze bituma intambara hagati y’ibi bihugu itangira taliki ya 28 ari yo yakomye imbarutso ku ntambara ya mbere y’isi.

1927: Radio ya mbere ya IBC (Indian Broadcasting Company) mu Buhinde nibwo yatangiye kuvugira mu mujyi wa Bombay.

1929: Guverinoma y’ubutaliyani yashyize ho itegeko ribuza abataliyani kuvuga amagambo ava mu ndimi z’amahanga.

1942: Inkambi ya Treblinka yari yarubakiwe kwicirwa mo abayahudi yarafunguwe.

1972: Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje icyogajuru Landsat 1 mu kirere, gitanga umurongo w’ikoranabuhanga ku isi.

1984: Vanessa Williams wari wabaye nyampinga wa Leta zunze ubumwe za Amerika yambuwe ikamba kubera amafoto ye yambaye ubusa yari yagaragaye mu kinyamakuru cya Penthouse.

1992: I Roma mu Butaliyani, komisiyo yari iyobowe na Cardinal Joseph Ratzinger (waje kuba papa Benedigito wa 16) yashyize ho amabwiriza y’uko ari ngombwa kubuza abantu bahuje ibitsina kubana ndetse no kuryamana ku batarashinga urugo.

1999: Indege ANA Flight 61 yafashwe bugwate na Yuji Nishizawa igihe yari mu kirere mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1892: Haile Selasssie I, umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia, akaba afatwa nk’uwaje gucungura isi (Messiya) mu idini rya Rastafari nibwo yavutse aza gutanga mu mwaka w’1975.

1967: Philip Seymour Hoffman,umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1980: Michelle Williams, umuririmbyi  w’umunyamerikakazi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyikazi wa film waramenyekanye mu itsinda rya Destiny’s Child yabonye izuba.

1989: Daniel Radcliffe, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1996: Rachel G. fox, umukinnyikazi  wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1227: Qiu Chuji, umushinwa washinze ishuri ryigisha iby’imikino njyarugamba rya Dragon Gate yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

1875: Isaac Singer, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze ikigo cya Singer Corporation kizwi mu gukora imashini zidoda zo mu bwoko bwa Singer yaratabarutse, ku myaka 64 y’amavuko.

1885: Ulysses S. Grant, wabaye perezida wa 18 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse ku myaka 63 y’amavuko.

1993: James R. Jordan Jr., umusirikare w’umunyamerika akaba yari n’umubyeyi ubyara igihangange mu mukino wa Basketball Michael Jordan yitabye Imana, ku myaka 57 y’amavuko.

2011: Amy Winehouse, umuririmbyikazi w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.

2014: Saado Ali Warsame, umuhanzi akaba yari n’umunyapolitiki w’umunya-Somalia yitabye Imana, ku myaka 64 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Ku bayoboke b’idini ya Rastafari, uyu munsi ni umunsi w’amavuko wa Haile Selassie ufatwa nka Mesiya.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND