RFL
Kigali

Korali Ukuboko kw’iburyo yahembuye imitima ya benshi mu ivugabutumwa yakoreye kuri ADEPR Muhima-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2019 18:34
1


Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yakoreye igiterane gikomeye kuri ADEPR Muhima kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019. Ni ivugabutumwa ryahembuye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo z’iyi korali iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu.



Abaririmbyi ba korali Ukuboko kw'iburyo ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Ikidendezi' bageze kuri ADEPR Muhima mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, baterana amateraniro yo ku manywa, nyuma yaho ku mugoroba bifatanya n'abanya Muhima mu gitaramo gisoza igiterane cy'ivugabutumwa ADEPR Muhima yari imazemo iminsi. Ni igiterane cyanitangiwemo inkunga y'inyubako ADEPR Muhima ishaka kubaka muri uyu mwaka kugira ngo 'inzu y'Imana ntibe umusaka'. Korali Ukuboko kw'iburyo yaririmbye indirimbo zayo zinyuranye zihamya imirimo y'Imana n'izikomeza abakristo mu masezerano bahawe n'Imana.

Aba baririmbyi baririmbye indirimbo zirenga 10, bishimiwe cyane n'abitabiriye iki giterane by'akarusho bishimirwa by'ikirenga mu ndirimbo 'Ikidendezi' aho baririmbamo umurwayi wari umaze imyaka 38 arwaye yarabuze uwamujugunya mu kidendezi kitwa Betesida kugira ngo akire kuko uwo bajugunyagamo wese yahitaga akira. Uwo murwayi yaje gukizwa na Yesu ubwo yari amunyuzeho, amukiza kubera kwizera yari afite muri we. Ni indirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko muri Yesu harimo 'ibisubizo by'ibibazo byabo byose' ndetse ikanakomeza abari mu bibazo binyuranye aho bagirwa inama yo kubyereka Imana ubundi bakizera imbaraga zayo.


Korali Ukuboko kw'iburyo mu ivugabutumwa kuri ADEPR Muhima

Kwizera Seth Perezida wa korali Ukuboko kw'iburyo yabwiye Inyarwanda.com banejejwe n'umusaruro wavuye mu ivugabutumwa bakoreye ku Muhima dore ko habonetse abatari bacye bakiriye agakiza. Yagize ati: "Muri rusange twanejejwe n'uburyo ivugabutumwa ryagenze kuko habonetse abizera bashya benshi. Ikindi twatunguwe no kubona umubare munini w'inshuti zacu zaturutse hirya no hino mu gihugu baje kudushyigikira mu ivugabutumwa. Imana ihe imigisha buri wese witanze ngo uyu murimo w'Imana ugende neza."

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IRI VUGABUTUMWA


Korali Ukuboko kw'iburyo yahesheje umugisha abitabiriye iki giterane


Yahembukiye muri iki giterane cyatumiwemo korali Ukuboko kw'iburyo


Bafashirijwe cyane muri iki giterane


Umunezero usendereye ku bitabiriye iki giterane

REBA HANO INDIRIMBO 'IKIDENDEZI' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikorimana Vincent 4 years ago
    Byari byiza cyn kuruwo munsi kbs Muzadushakire amakuru ya choir Beull mugatenga igiterane bari gutegura c imyiteguro igezehe??





Inyarwanda BACKGROUND