RFL
Kigali

Dj Spin yagarukanye ibitwenge ku bw'igikombe avanye muri Kenya yakiranwa urugwiro n'inshuti ze za hafi zamusanganiye i Kanombe

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/05/2019 19:11
0


Evans Mwenda waryubatse nka Dj Spin mu kuvangavanga imiziki ya Gospel hano mu Rwanda, yagarutse i Kigali avuye muri Kenya mu itangwa ry'ibihembo byitwa ‘Maranatha Global Worship Music Awards’ yaherewemo igikombe nk'umwe mu ba Dj bakoze cyane.



Mu irushanwa ry'uyu mwaka ‘Maranatha Global Worship Music Awards 2019’ ryabaye tariki 12 Gicurasi 2019, Dj Spin yahawe igikombe cya 'Outstanding Kingdom Dj of Excellence' nk'uko yabitangarije abamukurikira kuri Instagram mu ntangiriro z'iki cyumweru. Yashimiye Imana yamuhesheje icyo gikombe anashimira abantu bose bamutoye. Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17/05/2019 ni bwo Dj Spin yagarutse mu Rwanda aho yari afite ibyishimo byinshi ku bw'igikombe avanye muri Kenya. Muri 2017 nabwo yahawe igikombe cy'umu Dj w'umwaka mu irushanwa 'Xtreem Awards 2017' naryo ryo muri Kenya.


Igikombe Dj Spin yaherewe muri Kenya

Dj Spin ubwo yari agarutse mu Rwanda yakiranywe urugwiro n'inshuti ze za hafi zari zirangajwe imbere n'umugore we Dushimirimana Ernestine uzwi cyane nka Mimi banakorana mu kiganiro 'Praise 101' kuri Tv10. Igikorwa cyo gusanganira Dj Spin i Kanombe ku kibuga cy'indege, bagikoze bamutunguye kuko nta cyo Dj Spin yari abiziho nk'uko Mimi umugore wa Dj Spin wateguye iki gikorwa yabitangarije Inyarwanda.com. Yavuze ko babiteguye mu rwego rwo kwereka umugabo we (Dj Spin) ko 'we n'inshuti ze bishimiye cyane igikombe yahawe'. 


Dj Spin hamwe n'umugore Mimi bakorana mu kiganiro Praise101

Inshuti za hafi za Dj Spin zamwakiriye i Kanombe harimo; Florent Ndutiye wa Tv7, umuraperikazi The Pink, Ronnie ukora mu kiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo y'u Rwanda, Mama Kenzo, umuraperi MD n'abandi. Mimi yari yitwaje ururabo yateguriye umugabo we. Ni mu gihe umuraperi Mugema Dieudonne uzwi cyane nka MD yari afite icyapa cyanditseho amagambo avuga ko 'bishimiye cyane igikombe Dj Spin yahawe'. Dj Spin we yavuye muri Kenya afite igikombe yegukanye ndetse yari yiteye ibendera ry'u Rwanda igihugu yari ahagarariye mu irushanwa yaherewemo iki gihembo yazanye mu Rwanda.


The Pink mu basanganiye Dj Spin i Kanombe


Mimi, Mama Kenzo na Dj Spin

Mimi, Dj Spin na MD


Dj Spin hamwe n'inshuti ze za hafi zamusanganiye i Kanombe


Dj Spin hamwe n'abo bahuriye muri Kenya mu itangwa ry'ibihembo

REBA HANO UKO DJ SPIN YAKIRIWE I KANOMBE KU KIBUGA CY'INDEGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND