RFL
Kigali

VIDEO: “Nkunda cyane amashyi y’abafana ba Rayon Sports”-Mudeyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/05/2019 12:22
0


Mudeyi Suleiman umukinnyi wa Rayon Sports uheruka no kubahesha amanota atatu y’umunsi wa 27 wa shampiyona 2018-2019 batsinda Amagaju FC ibitego 2-1 i Nyamagabe, avuga ko ikintu akunda cyane ari amashyi y’abafana ba Rayon Sports.



Mudeyi Suleiman w’imyaka 23 muri iyi minsi ufite akazina ka Clatous Chota Chama (Triple C) avuga ko kuva yagera muru Rayon Sports yahuye n’impinduka z’uburyohe agereranyije n’andi makipe yabayemo mu mwuga we. Gusa ngo ikintu cya mbere yakunze akigera muri Rayon Sports ni amashyi abafana b’iyi kipe bakunze gukoma mbere na nyuma y’umukino cyangwa mu gihe babonye igitego.


Jonathan Raphael Da Silva (Ibumoso) na Mudeyi Suleiman (Iburyo) nibo batsindiye Rayon Sports i Nyagisenyi

Agaruka ku mashyi y’abafana ba Rayon Sports, Mudeyi Suleiman Clatous yagize ati “Ariya mashyi ndayakunda. Ariya mashyi ni cyo kintu cya mbere kindyohera muri Rayon Sports, arankurura cyane muri Rayon Sports. Ariya mashyi ari mu bintu binkomeza”. Mudeyi


Mudeyi Suleiman agenzura umupira i Nyamagabe 

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, yagarutse ku kuntu yakiriye igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ndetse n’amanota atatu muri Rayon Sports muri rusange. Mudeyi yagarutse ku ngingo ya Musanze avuga ko ari ikipe yabayemo neza ku buryo aramutse ayitsinze igitego ku munsi wa 28 wa shampiyona atakishimira cyane n’ubwo ngo hari ukundi yabigenza akishima.

Muri iki kiganiro kandi, uyu musore avuga impamvu yahisemo gusinya imyaka itatu muri Rayon Sports mu gihe bimenyerewe ko akenshi mu Rwanda abakinnyi batajya barenza imyaka ibiri. Mu mwaka w’imikino 2017-2018 ubwo yari yari ku myaka 22, Mudeyi yakinnye imikino 26 muri shampiyona 2017-2018 atsinda ibitego birindwi (7) atanga imipira itanu (5) yabyaye ibitego anabona amakarita abiri y’umuhondo muri FC Musanze. 

Mudeyi Suleiman ni we mukinnyi wakinaga mu ikipe itaba mu mujyi wa Kigali wabashije kwinjiza igitego amakipe yose aba mu mujyi wa Kigali. Mudeyi kandi yaciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi ukiri muto wabashije kwinjiza igitego buri kipe yose yaje muri ane ya mbere.


Mudeyi Suleiman umwe mu bakinnyi beza bari muri Rayon Sports

Mudeyi wakiniye Gicumbi FC na Mukura VS, yabashije kwinjiza igitego ikipe ya AS Kigali n'ubwo icyo gihe batsinzwe ibitego 4-3 kuri sitade ya Kigali. Mudeyi yatsinze Police FC igitego ubwo bayitsindaga ibitego 2-1 i Musanze anatsinda igitego APR FC ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 ndetse yanatsinze igitego ubwo Musanze FC yanganyaga na Etincelles FC igitego 1-1.



Abugarira bakunze kuvuga ko Mudeyi ari umwe mu bakinnyi bagoye kuba wamuhagarika mu gihe abona umupira imbere ye 

Iyi mibare n’uko yari ahagaze mu kibuga byatumye abengukwa n’ikipe ya Rayon Sports niko kumuha amasezerano y’igihe kirekire nk’umukinnyi babonaga ufite igihe kinini mu kibuga kandi ushoboye.

Kanda hano ukurikire ikiganiro twagiranye na Mudeyi

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND