RFL
Kigali

APR AC yihariye ibihembo muri 20 Km de Bugesera yitabiriwe n’ibihugu nka Kenya na DR Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2019 12:22
0


Ikipe ya APR y’abakinnyi bakina umukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletic Club) yongeye kwigaragaza nk’ikipe ikomeye muri 20 Km de Bugesera 2019 yabaga kuri iki Cyumweru i Nyamata mu karere ka Bugesera.



20 Km de Bugesera ni irushanwa ngaruka mwaka ritegurwa n’ikigo Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’akarere ka Bugesera ndetse n’abaterankunga batandukanye bafasha mu iterambere ry’iri rushanwa.



Abakinnyi ba APR AC bategereje ibihembo

Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, ikipe ya APR Athletic Club yatwaye ibihembo bikuru yaba mu bagabo n’abagore mu ntera ya kilometero 20 (20 Km).

Nimubona Yves yatwaye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje 54’33’’ ahabwa ibihembo bitandukanye birimo na sheki y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 FRW) cyo kimwe na Yankurije Marthe wahize abandi mu cyiciro cy’abagore akoresheje 1h08’46”. Mu 2018, Yankurije yari yabaye uwa mbere inyuma ya Nyirarukundo Salome utarakinnye irushanwa ry’uyu mwaka.



Yves Nimubona wabaye uwa mbere mu bagabo ahabwa ibihembo na Paula Ingabire Minisitiri w'ikoranabuhanga 

Mu gukomeza kwiharira ibihembo, mu bagabo, Tuyishime Christophe (APR AC) yabaye uwa kabiri akoresheje 59’40” akurikirwa na Nizeyimana Alex (APR AC) wakoresheje 59’55”, Sebahire Eric (APR AC) waje ku mwanya wa kane (1h23’06”) mu gihe Ntawurushintege Potien nawe wa APR AC yaje ari uwa gatanu (1h25’).


Nizeyimana Alex ubitse 20 Km de Bugesera 2017 muri uyu mwaka yabaye uwa gatatu 


Sebahire Eric ahembwa nk'uwabaye uwa kane 

Habakurama Frederic waje avuye i Masaka niwe mukinnyi wenyine waje muri batandatu bahembwe afata umwanya wa gatandatu akoresheje 1h48’.


APR AC yatwaye ibihembo bitanu (5) muri bitandatu (6) mu bagabo

Mu bagore kandi, Yankurije Marthe yaje akurikiwe na Adeline Musabyeyezu bakinana muri APR AC wakoresheje 1h11’49”,Fanny Dusabimana (Kicukiro)aba uwa gatatu akoresheje 1h13’15”.


Yankurije Marthe (Hagati) yatwaye 20 Km de Bugesera 2019 mu bagore 




Yankurije Marthe ahabwa ibihembo na Paula Ingabire Minisitiri w'ikoranabuhanga

Agnes Musabyimana (Musanze) yaje ari uwa kane akoresheje 1h15’48” mu gihe Ziprorah Harunyag Eleman wari wavuye muri Kenya yafashe umwanya wa gatanu akoresheje 1h15’53’. Nyiraneza Joselyne wa Police AFC yaje ku mwanya wa gatandatu (1h16’03”).


APR AC yatwaye ibihembo bibiri muri bitandatu byatanzwe mu bakobwa 

Nyuma yo kwitabira 20 Km de Bugesera 2019, Ziprorah Harunyag Eleman wari wavuye muri Kenya yavuze ko yishimiye uko mu Rwanda bategura amarushanwa akagenda neza kurusha n’amwe mu marushamwa mpuzamahanga yagiye yitabira. Ziprorah avuga ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda kuko ngo akunda uko bitwara mu buzima busanzwe yaba mu gihugu cyabo no hanze kuko ngo akunze kubana n’abanyarwanda batandukanya bakunze kujya mu myitozo muri Kenya mu mujyi wa Eldoret.

“Nongeye kwishimira u Rwanda kuba iri rushanwa ari ryiza, riteguye neza ibintu byose biri mu buryo bwiza. Kuva nagera hano mu Bugesera nakiriwe neza cyane kandi byongera gutuma nkunda u Rwanda kuko nigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon nabwo ndaryoherwa cyane”. Ziprorah


Ziprorah avuga ikiri ku mutima we kuva muri Kenya 

Yunzemo ati “Abanyarwanda ni abantu beza kuko nkunze kubana nabo i Eldoret iyo baje mu mwiherero, bagira umutima mwiza ni yo mpamvu nanjye nafashe umwanzuro wo kuza muri 20 Km de Bugesera y’uyu mwaka kuko nari maze igihe nyumva nkagira amatsiko yo kuzayikina”.


Ingabire Paula Minisitiri w'ikoranabuhanga ashyikiriza igihembo Ziprorah

Uretse kuba muri 20 Km de Bugesera 2019 yari yitabiriwe na Ziprorah Harunyag Eleman wari uvuye muri Kenya, iri rushanwa ryarimo n’itsinda ru’abakinnyi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). 



Ikipe yari yavuye muri DR Congo nayo yahawe igikombe 

Aba bakinnyi bahawe igikombe cy’ishimwe nk’abakinnyi bitanze bakava kure bakaza kwitabira 20 Km de Bugesera 2019. Mu ntera ya kilometero umunani (8 Km) mu bagore, igihembo gikuru cyatwawe na Ibishatse Angelique wakoresheje 26’45’’44”’, Mutuyimana Epiphanie aba uwa kabiri akoresheje 27’27’’35”’.



Mutabazi Richard Meya wa Bugesera yafashije mu itangwa ry'ibihembo

Mu bahungu bakinnye kilometero umunani (8 Km), Epimaque Nzayisenga yahize abandi akoresha 22’42’’90”’ akurikirwa na Felix Uwimana wabaye uwa kabiri (23’08’’57”’) naho Nkejumuto Ildephonse aba uwa gatatu (23’45”).

Mu ntera ya kilometero eshatu (3 Km) mu bahungu, Nkusi Pacifique yahize abandi aba uwa mbere akurikirwa na Nizeyimana Samuel mu gihe Ishimwe Fred yabaye uwa gatatu. Ishime Kevin (4), Niyomugabo Jean Claude (5) na Mutsindashyaka Hakim (6). Aba bana bahembwe ibikoresho byiganjemo iby’isuku n’amavuta yo guteka babarinda amafaranga, ingingo yasobanuwe na Gasore Serge umuyobozi mukuru w’ikigo Gasore Serge Faondation wavuze ko abana baba bagomba guhembwa ibitarimo amafaranga kugira ngo bazakomeze gukora cyane baharanira kuzakina ibyiciro byisumbuyeho bitangwamo amafaranga.




Abana bahabwa ibihembo byabo batsindiye mu ntera ya 3 Km


Gasore Serge yahise afata umwanya muto asobonura impamvu abana badahembwa amafaranga 

Mu bana bato bakinnye kilometero eshatu kandi, hakinnye abakobwa batsinzwe na Mudahogora Mediatrice (GS Cyungo), Aliance Niyibigira yabaye uwa kabiri Uwase Diane (3), Niyera Angelique (4), Manishimwe Clementine (5) na Jeanne Uwurukundo (6).

Mu cyiciro cyo gusiganwa ku magare, Twizere Frank yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagabo akoresheje iminota 52 n’amasegonda 28(52’28”) mu ntera ya kilometero 40 (40 Km). Yaje akurikiwe na Ndikumwenayo David (Nyamata) wakoresheje 53’02”,Hakuzimana Olivier (Gisagara) yabaye uwa gatatu (53’07”), Eric Uwizeyimana aba uwa kane (53’07”), Twizerimana Jean Claude aba uwa gatanu (53’56) naho Nsengumuremyi Anastase (Nyamata) aba uwa gatandatu (54’06”).


Twizere Frank wabaye uwa mbere ku igare yahawe ibihembo birimo n'igare 

Muri iki cyiciro cyo gusiganwa ku magare hakina abagore n’abakobwa, Ntakirutimana Marthe yabaye uwa mbere muri kilometero 40 (40 Km) akurikirwa na Manishimwe Jeannette (Kigembe) waje ku mwanya wa kabiri. Sandrine Tuyishimire (Nyamata) yabaye uwa gatatu, Mutimucyeye Saidath (4), Mutuyimana Jeannette (5) naho Ingabire Rehema yabaye uwa gatandatu.


Ntakirutimana Marthe nawe yahembwe ibihembo birimo n'igare nyuma yo guhiga abandi bakobwa 

20 Km de Bugesera 2019 kandi yarimo icyiciro cyo gusiganwa ku magare ku bakinnyi bafite ubumuga (Wheel Chair Para Cycling) aho mu ntera ya kilometero enye ( 4 Km), Emmanuel Hakizimana yabaye uwa mbere akurikirwa na Darius Nduwumwe, Jean Claude Habamenshi (3) na Celestin Byumvuhore (4). Iki cyari icyiciro cy’abakinnyi bafite amagare y’ababigize umwuga.

Mu bakinnyi bari bafite amagare basanzwe bakoresha mu ngendo nk’abafite ubumuga, bakurikiranye muri ubu buryo: Sibomana Alex, Igirimpuhwe Regis, Ndisanze Damien na Nyamahungiro Jean Claude. Bakoze kilometro imwe (1 Km).

Mu itangwa ry’ibihembo kandi, MTN Rwanda ishami rya Nyamata yahembye koperative y’abagore badoda nyuma y'uko nabo bagiye mu muhanda bagakina umukino wo gusiganwa ku magare asanzwe (Pneu Ballons).

Gasore Serge umuyobozi mukuru w’ikigo Gasore Serge Foundation gitegura iri rushanwa kuva mu 2015, yavuze ko muri rusange ku ruhande rwe irushanwa ryagenze neza kandi ko abona rigenda rikura mu mpande zose.

“Irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze neza kuko burya iyo abakinnyi bakinnye hatavutsemo ikibazo cy’impanuka no kwibwa ibihe bakoresheje bakanabona ibihembo batsindiye, burya irushanwa riba ryagenze neza”. Gasore


Gasore Serge aganira n'abanyamakuru nyuma y'igikorwa

Ingabire Paula Minisitti w'ikoranabuhanga yari muri iki gikorwa n'abandi banyacyubahiro batandukanye barimo, Mutabazi Richard Meya w'akarere ka Bugesera na Mufurukye Fred Guverineri w'intara y'iburasirazuba n'abandi banyacyubahiro batandukanye.






Mutabazi Richard Meya w'akarere ka Bugesera yakiriye abashyitsi anahamya ko ari mu bemera ko 20 Km de Bugesera 2019 yagenze neza kandi ko ari irushanwa abona rizajya ku ngengabihe y'amarushanwa ku rwego rw'igihugu



Baby Style umuhanzi ukiri muto yasusurukije abitabiriye iki gikorwa 



Abagore bibumbiye muri Koperative y'abadozi nabo barasiganwe banahembwa (50,000 FRW) na MTN Rwanda /Nyamata Branch



Abafite ubumuga nabo barasiganwe baranahembwa 

ANDI MAFOTO YARANZE IRUSHANWA:

 



Mu cyiciro cyo gusiganwa abantu bishimisha  ni ho Guverineri Mufurukye Fred (Wambaye ubururu) yakinnye ari kumwe na Rukundo Johnson (inkweto z'umutuku)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND