Nyuma y’uko bamwe mu baturage bagenda bavuga ko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda kibagezaho amakuru atari yo ku bijyanye n’uko ikirere cyifashe, iki kigo kiravuga ko gifite ubushobozi bwo gutanga iteganyagihe ryizewe bitewe n’ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru gifite.
Ibi ngo bishingirwa ku kuba gifite station 320 zibasha gutanga uko iteganyagihe rihagaze mu gihugu hose ari nazo zituma batanga amakuru yizewe ku baturage, gifite kandi ubushobozi bwo gutanga iteganyagihe kuva ku mezi atatu kugera ku minota 10.
Ni ukuvuga ko
umuhinzi ashatse kumenya iteganyagihe bitewe n’uko ashaka guhinga, Meteo Rwanda
yabimufashamo akamenya uko mu mezi atatu bizaba bimeze, ushaka kumenya kandi
ibiri bube mu minota 30 byashoboka cyane kuko ibikoresho bafite bifite
ubushobozi bwo kubaha amakuru buri minota 10.
Ku bijyanye no kuba abaturage bagishinja ibinyoma, umuyobozi w’iki kigo avuga ko batabeshya abaturage kuko ari nayo mpamvu byiswe iteganyagihe, nabo ngo baba bateganya ariko ngo amakuru batanga aba yizewe ku kigero kiri hejuru ya 85% ni ukuvuga ko nubwo bitaba ijana ku ijana ngo baba bagenekereje.
Ni muri urwo rwego rero abanyarwanda bakwiye kwirinda ibihuha bikwirakwizwa na bamwe ahubwo bakita buryo Meteo ibagezaho kugira ngo bamenye uko iteganyagihe rihagaze bityo bibafashe kwirinda kugira ngo badahura n'ingaruka zishobora guhungabanya umutekano wabo.
TANGA IGITECYEREZO