RFL
Kigali

Amateka ya Korali Arikungoma ya ADEPR Gasave ifite agaseke gapfundikiye ihishiye abakunzi bayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2019 8:44
0


Korali Arikungoma ni korali ibarizwa muri ADEPR Paroisse ya Gasave umudugudu wa Gasave. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho incamake y’amateka y’iyi korali yatangiye ivugabutumwa mu 1996 igatangira ari itsinda ry’urubyiruko rwahujwe no gusenga, hanyuma mu 1998 akaba ari bwo bahawe izina.



Korali Arikungoma ni korali ibarizwa muri ADEPR Paroisse ya Gasave umudugudu wa Gasave . Yatangiye mu 1996 ari itsinda ry’urubyiruko rwahujwe no gusenga, bageze mu 1998 bahabwa izina batangira gukora umurimo w'Imana nka korali kugeza ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 80 mu gihe 80% bubatse. Kuri ubu bari gukora umuzingo w'indirimbo  z'amajwi n'amashusho uzagera hanze vuba aha muri uyu mwaka wa 2019.

Karuranga Didas umuyobozi wa korali Arikungoma yavuze ko iyi korali yatangiye mu1998 akaba ari nabwo yahawe izina ariko ngo bakaba baratangiye mu 1996 ari urubyiruko rusengera hamwe aho umukuru wari urimo yari afite imyaka 23. Batangiye ari nka 60 ariko bageze mu 1998 bamwe bavuyemo basigara bangana n’abaririmbyi 40.


Karuranga Didas umuyobozi wa korali Arikungoma

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bageze nko muri 80 kandi muri korali ababubatse bakaba bangana  na 80% . Umuhamagaro batangiranye na n’ubu baracyawufite hamwe n’ishyaka ryo gukorera Imana baracyarifite. Mu gihe yayoboye korali Karuranga Didas avuga ko yahuye n’imbogamizi z’abatumva neza uko gukorera Imana bigenda ariko ngo yanahuye n’urukuta rw’abavuye mu cyaro bakorera Imana bagera muri Kigali bikagorana mu kubereka umurongo bagenderaho akakwereka ko nawe yabikoraga iyo avuye. Yavuze ko uko yabacyahaga akanabigisha hamwe no gusenga byagendaga bitungana.

Avuga ibyamunejeje yagize ati: “Bimwe mu byamunejeje ni uko gukorera Imana ari byiza kandi ngo ntawayikoreye wikoreye amaboko kuko iguhemba bitewe n'umurimo wayo.” Karuranga Didas yadutangarije ko kugeza ubu bamaze gukora indirimbo z’amajwi n'amashusho kandi ngo uyu mwaka urarangira bashyize hanze umuzingo w’indirimbo mu majwi n'amashusho. Mu buryo bwo kwiteza imbere mu mibereho isanzwe yavuze ko bagiye bafashanya hagati yabo kimwe no kuremerana, ufite agafasha udafite aho baremera abo baririmbana bagahanga akazi bityo bagahana akazi hagati yabo bakazamurana. 

Yageneye abaririmbyi ubutumwa bwo gukorera Imana batikoresha ahubwo bagaharanira kuyikorera ibemera aho kwemerwa n'abantu kuko Imana ibemera izabemeza n'abantu. Yasoje asaba abakora umurimo wo guhimbaza Imana ko bayikorera batitaye ku rukundo bakundwa n'abantu ahubwo bakaririmba baharanira kwishimirwa n'Imana bakirinda kwishyira hejuru ngo barakunzwe, bazi kuririmba. Yabasabye guharanira gushimwa n'Imana. 

Mukeshimana Immaculee umuririmbyi muri korali Arikungoma ushinzwe n'imyitwarire n'ikinyabupfura yavuze ko yatangiye kuririmbira muri korali Arikungoma guhera muri 2013 ahabwa inshingano z’ushinzwe imyitwarire muri 2015. Yavuze ko korali ye ikinyabupfura ari cyose. Yavuze ko yanejejwe n’ibintu byinshi kuko yakuriyemo harimo agakiza kandi bubaha Imana kandi bagendera ku mategeko y’itorero. Yishimira ko korali ye ikunda kubaha Imana. 

Yababajwe n’abasohoka ariko ngo ntibanezezwa n’ababasiga, icyakora ngo barabaganiza bamwe bakagaruka mu murimo w'Imana. Gusa yavuze ko abantu b'Imana utabatwara nk’imodoka ahubwo ugenda ubaganiriza gake gake bagahinduka kandi bagakomeza umuhamagaro. Yasabye abaririmbyi bagenzi be ko bakomeza gukorera Imana bubaha amatego . Yifuza kandi akanasengera korali ye ko bazavuga ubutumwa bukagera kure bo batagera kuko Umwami Imana yabasabye ko bagenda mu mahanga yose bakabwiriza ubutumwa bwiza.


Mukeshimana Immaclee ushinzwe imyitwarire n'ikinyabupfura muri korali Arikungoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND