RFL
Kigali

Umunyamakuru Uwase Delphine mu gahinda ko kubura murumuna we Mwenedata Euphrate

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/04/2019 11:35
0


Uwase Delphine bakunze kwita Ortha kuri ubu ari mu gahinda ko kubura murumuna we witabye Imana tariki 10 Mata 2019. Ortha azwi nk'umunyamakuru wa Flash Tv mu kiganiro cy'iyobokamana yatangije cyitwa 'Himbaza' gikorwa ubu na Pasco Nakure. Ortha yaje kuva kuri Flash Tv yerekeza ku kinyamakuru ubuzima.rw abereye umuyobozi wungirije.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko nyakwigendera Mwenedata Euphrate wari umupolisi w'u Rwanda yazize urupfu rutunguranye dore ko yanyereye mu bwogero akagwa hasi agahita ajyanwa kwa muganga ari nabwo yahise yitaba Imana. Uwase Delphine mukuru wa nyakwigendera, yanditse ati 'Iyo biba ari ibishoboka nasaba Rurema byibuze umunota umwe akakugarura nkakuvugisha." Yongeyeho ati: "Umusada uwutange mu ijuru nk'uko wawutangaga mu isi,..nzahora nkukunda."


Uwase Delphine yanditse kuri Facebook ati: "Kuki koko ugiye? RIP my lovely sister my only one I will miss you." Yaje no kwifashisha indirimbo 'Kuki wabyemeye' ya Ambassadors of Christ choir mu kugaragaza agahinda atewe no kubura umuvandimwe we, abaza Imana impamvu yemeye kumutwara umuvandimwe we ari nawe rukumbi yari afite. Kuri ubu ikiriyo kiri kubera i Rugende mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. 


Nyakwigendera Mwenedata

Nyakwigendera Mwenedata azashyingurwa i Rusororo ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2019. Abo mu muryango wa nyakwigendera badutangarije ko ku wa 13 Mata 2019 Saa Mbiri zuzuye za mu gitondo ari bwo bazajya gufata umurambo mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru, Saa Yine zuzuye habe umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera mu rusengero rwa Methodiste Kabuga, Saa Tanu habe Misa yo gusabira nyakwigendera, hanyuma saa Munani nyakwigendera ashyingurwe i Rusororo.

Nyakwigendera Mwenedata yazize urupfu rutunguranye


Delphine hamwe n'umuvandimwe we witabye Imana azize urupfu rutunguranye


Delphine na Pasco mu kiganiro 'Himbaza',.hano bari batumiye Tonzi


Gahunda yo gusezera no gushyingura Nyakwigendera

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND