Kalimba Julius umwe mu bahanzi barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ntatsindwa’ ihamya imbaraga z’Imana.
UMVA HANO 'NTATSINDWA' INDIRIMBO NSHYA YA KALIMBA JULIUS
Kalimba Julius azwiho kwandika indirimbo zihamya ugukomera kw’Imana akaziririmba mu buryo bubyinitse. Mu zo twavugamo harimo; Ntajya ananirwa, Ntibeshya, Ntacyatuma nkuvaho n’izindi zitandukanye. Kuri ubu rero uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Ntatsindwa’ ibumbatiye ubutumwa bubwira abantu ko Imana ishobora byose ndetse ikaba ari imbaraga z’abayiringira bityo akaba ahamagarira abantu kwiringira Imana.
Kalimba Julius
Kalimba Julius asengera mu itorero God is able, akaba yaratangiye umuziki muri 2005. Aherutse gukora igitaramo yatangarijemo ko agiye gukora umuziki ubudahagarara. Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Ntatsindwa' humvikanamo aya magambo: “Ntare ya Yuda YAWE urahambaye, Gitare gikomeye ukwiriye guhimbazwa, nyir’ibiremwa murwanyi w’igitanghaza n’amarembo y’ikuzimu ntiyaguhangara. Ntatsindwa Uwiteka arakomeye, ni imbaraga z’abamwiringira, ni igikombe kidukingira.”
TANGA IGITECYEREZO