RFL
Kigali

CYCLING: Ingabire Diane yafashije u Rwanda kwegukana undi mudali muri shampiyona ya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2019 10:57
0


Ingabire Diane umukinnyi w’umukobwa ukiri muto mu mukino wo gusiganwa ku magare, yatwaye umwanya wa kabiri mu cyiciro cy’abandi bana bangana mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) muri shampiyona ya Afurika 2019.



Ni shampiyona ya Afurika ihuza ibihugu muri gahunda yo gushaka amanota mu mukino wo gusiganwa ku magare mu byiciro bitandukanye. Ingabire Diane yafashe umwanya wa kabiri mu bakobwa bakiri bato basiganwaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2019.


Ingabire Diane yahesheje u Rwanda ishema atwara umudali

Nyuma y’uyu mudali w’umwanya wa kabiri (Silver Medal), u Rwanda rwahise rwuzuza imidali itandatu (6) muri iyi shampiyona iri kuba ku mwaka wayo wa 14. Twabibutsa ko umwaka ushize wa 2018 iyi shampiyona yabereye mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND