Airtel Rwanda
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Avila Vanegas ukinira Israel Cycling Academy atwaye agace ka Rubavu-Karongi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2019 12:48
0

Tour du Rwanda 2019 ku munsi wayi wa kane yahagurutse mu mujyi wa Rubavu saa yine zuzuye igana mu karere ka Karongi ku ntera ya Kilometero 102,6. Avila Vanegas ukinira Israel Cycling Academy ni we watwaye aka gace ka Rubavu-Karongi.



Mu guhaguruka i Rubavu, Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team (Kazakhstan) ni we wari uyoboye isiganwa n'umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey) umwenda yambaye kuwa Mbere mu gace ka Kigali-Huye.


Merhawi Kudus mu mwenda w'umuhondo


Aho abakinnyi bafatira icyayi cy'u Rwanda (Rwanda Tea)


Inama ya Team Rwanda


Ruberwa Jean Damascene umukinnyi wa Team Rwanda


Benediction Excel Energy bajya inama mbere yo guhaguruka mu rugo

KURIKIRA UKO ISIGANWA RYARI RITEYE MU MUHANDA WA RUBAVU-KARONGI (102,6 Km):

10:00': Abasiganwa babanje kuzenguruka umujyi wa Rubavu aho bagombaga kuzenguruka inshuro imwe mbere y'uko bagana i Karongi.

10h15': Abasiganwa basohotse mu mujyi wa Rubavu bagana mu karere ka Karongi, abakinnyi bashakaga gusiga igikundi barimo; Mugisha Samuel (D.Data), HaileMichael Mulu (D.Data), Hudry Florian (Interpro Cycling Team) basigaga igikundi amasegonda 17".

10h30': Break Away yari irimo abakinnyi 10 barimo na Mugisha Samuel umunyarwanda ukinira Team Dimension Data.

Abandi bari muri Break Away ni; Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy), Andemeskel Awet (Israel Cycling Academy), Azzedine Lagab (Algeria), Kangangi Suleiman (Kenya), Quemeneur.

10:42': Break Away yari iri gusiga igikundi 1'20".

Rugg Thimothy (Bai Sicasal Petro de Luanda, Angola) ni we watwaye amanota ya mbere y'imbaduko ya mbere kuri sitasiyo SP i Pfunda. Bari basoje ibilometero 14,9. Rugg Thimothy yaje akurikiwe na Andemeskel Awet (Israel Cycling Academy). 

Mu mwaka wa 2018 ubwo hakinwaga Tour du Rwanda 2018 yatwawe na Mugisha Samuel, Rugg Thimothy ni we wageze i Karongi ari imbere. Icyo gihe agace kavaga mu mujyi wa Musanze bagana i Karongi.

10:50': Break Away yari iri gusiga igikundi 2'40". Mugisha Samuel yari acyirimo.

10:55': Break Away yari irimo; Debesay Mekseb, Avila Vanegas, Kangangi Suleiman, Guilonnet Adrien, Mugisha Moise na Mugisha Samuel. Aba bakinnyi basigaga igikundi amasegonda 48'.

11h00': Umuvuduko rusange isiganwa ryari ririho mu isaha ya mbere (10-11h00'), ni kilometero 44,5 mu isaha (44,5 Km/h).

11h15': Guillonet Adrien (Interpro Cycling Academy-Japan) na Kangangi Suleiman (Kenya) bashakaga gucika Break Away bakagenda ukwabo. Iyi Break Away yatangiye gucikamo ibice, yasigaga igikundi 1'03".

11h45': Break Away yari irimo abakinnyi 13 barimo Nsengimana Jean Bosco kapiteni wa Benediction Excel Energy. Merhawi Kudus wambaye umwenda w'umuhondo yari ari mu gikundi. Hagati ye na Break Away hari harimo 1'30".

Abakinnyi bari muri Break Away barimo; Lozano David, Andemeskel Awet, Gene Yohann, Ferron Valentin, Natarov Yurij, Guilonnet Adrien, Mekseb Debesay, Tesfom Sirak, Quemeneur Perring, Oussama Cheblaoui, Kangangi Suleiman, Alessandro Fedeli,..

Abakinnyi bane barimo; Mugisha Samuel, Araujo Bruno(Bai Sicasal), Torres Pablo Muno(Interpro), Avila Vanegas (Israel Cycling Academy) bacomotse bari imbere y'igikundi 3'45". Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team yari ari mu gikundi.

12h00': Abakinnyi bane barimo; Mugisha Samuel, Araujo Bruno(Bai Sicasal), Torres Pablo Muno(Interpro), Avila Vanegas (Israel Cycling Academy) bacomotse bari imbere y'igikundi 3'45". Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team yari ari mu gikundi. Byari biteganyijwe ko bagera i Karongi 12h34'.

12h07': Abakinnyi bari imbere y'igikundi bari barimo gukoresha Umuvuduko wa kilometero 33,3 mu isaha (33,3 Km/h) mu isaha ya kabiri mu gihe umuvuduko rusange mu isaha ya kabiri ari kilometero 36,6 mu isaha (36,6 Km/h).

12h22': Mugisha Samuel yari ayoboye Break Away akurikiwemo na Araujo Bruno na Avila Vanegas. Aba bakinnyi bari bakurikiwe n'itsinda ry'abo bari kumwe muri Break Away kuko bari bari kubasiga 48".

12h30' Mu minota micye twari turi hafi kumenya amazina y'umukinnyi utanga abandi mu mujyi wa Karongi.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND