Mukura Victory Sport ikipe ibarizwa mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo yasoje gahunda yo gusinyisha abakinnyi babiri mpuzamahanga b’abanyarwanda barimo Biramahire Abeddy na Sibomana Patrick.
Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019 ni bwo hagiye hanze ifoto igaragaza ko Sibomana Patrick wakinaga muri FC Shakhtyor Soligorsk muri Belarus ndetse na Biramahire Abeddy wabaga muri Club Sportif Sfaxien muri Tunisia bahuye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport.
Biramahire Abeddy (Ubanza ibumoso) na Sibomana Patrick (Uwa kabiri uva iburyo) ni abakinnyi ba Mukura VS
Sibomana Patrick ushobora gukina iburyo n’ibumuso hagati mu kibuga ndetse na Biramahire ushobora gukina muri ubwo buryo ndetse akaba yanakina nka rutahizamu, basinyiye Mukura Victory Sport amasezerano y’amezi atandatu (6), bivuze ko bazarangizanya n’impera z’umwaka w’imikino 2018-2019.
TANGA IGITECYEREZO