RFL
Kigali

Robertinho ahangayikishijwe n’umubare muto w’abakina mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2019 14:49
1


Roberto Gonca Alves de Calmo umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports kuri abona ko afite ikibazo gikomeye kijyanye n’umubare muto w’abakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igenda rya Rwatubyaye Abdul.



Rayon Sports muri iyi myaka ibiri bisa n'aho yamaze kuba ikipe iha amahirwe abakinnyi bashaka kwigaragaza bakaba bagana hanze y’u Rwanda gukina mu makipe afite ubushobozi bwisumbuye.

Rayon Sports yagiya itakaza abakinnyi batandukanye b’inkingi za mwamba barimo Kwizera Pierrot, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Moussa Camara, Ndayishimiye Eric Bakame, Tidiane Kone, Davis Kasirye n’abandi batandukanye.

Muri iyi minsi, Rayon Sports yamaze gutandukana na Mukunzi Yannick, Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange Jimmy n’abandi bivugwa ko bashobora gusohoka muri iyi kipe barimo Bimenyimana Bonfils Caleb, Bashunga Abouba na Manishimwe Djabel.


Ikibazo cy'abugarira muri Rayon Sports kivutse nyuma y'igenda rya Rwatubyaye Abdul

Kuri ubu Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports abona ko ikipe afite ubu yagonzwe cyane no kuba ifite umubare muto w’abakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi (Central Defense).

Mu busanzwe ikipe ya Rayon Sports yari ifitemo Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry na Habimana Hussein. Gusa kuri ubu hasigayemo Manzi Thierry na Habimana Hussein.

Kuba umwe y'aba hagati ya Manzi Thierry na Habimana Hussein yagira ikibazo ntakine, Robertinho yabiburiye ubusobanuro mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

“Nibyo mu mezi arindwi maze muri Rayon Sports hagiye hagenda abakinnyi batandukanye ariko ikipe igakomeza igakina kandi neza. Gusa ubu dufite umubare muto w’abakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi. Ubu nsigaranye Hussein (Habimana) na kapiteni Thierry (Manzi). Mu gihe umwe yagira ikibazo byaba bikomereye ikipe n’abatoza”. Robertinho


Robertinho avuga ko nibura ashaka umukinnyi umwe ukina mu mutima w'ubwugarizi

Abajijwe icyo agiye gusaba abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, Robertinho yavuze ko bamushakira umukinnyi mwiza ukina mu mutima w’ubwugarizi ariko akaba ari umunyarwanda cyangwa undi mukinnyi ukinira ku byangombwa by’u Rwanda. Gusa ngo siwe uhitiramo abayobozi kuko ngo nabo baba bazi ikibazo ikipe ifite.

“Dukeneye umukinnyi mwiza w’umunyarwanda wadufasha mu mutima w’ubwugarizi. Aramutse ari umunyarwanda byatubera byiza, gusa abayobozi nabo barabibona ko ari ikibazo kandi nizera ko bazagikoraho vuba cyane”. Robertinho.


Robertingo yizeye ko abayobozi ba Rayon Sports bazicara bagasesengura iki kibazo

Nyuma y’imikino 15 ya shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 aho iri inyuma ya APR FC na Mukura Victory Sport.

Rayon Sports kandi igomba kuba itangira guhatanira igikombe cy’Intwari 2019 ikina n’amakipe atandukanye arimo Etincelles FC, AS Kigali na APR FC bazacakirana kuwa 1 Gashyantare 2019 kuri sitade Amahoro.

REBA HANO UYU MUTOZA AGANIRA N'ABANYAMAKURU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa Bona Sarpong5 years ago
    uwo,mukinnyi ave muri MVS,asimbure Rwatwibarutse.Kdi bareke gukunda amadorari cyane,kuko abashyashya mukibuga,ntibamenyerana,vuba.





Inyarwanda BACKGROUND