Ngoyi Patrick uhimbaza Imana mu njyana ya Rap, yatumiwe mu giterane cyo gushima Imana cyateguwe n'itorero ryitwa Church of God World Mission Ikidendezi Rehoboth riyoborwa na Pastor Alphonse Byukusenge.
Ni igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti "Mushimire Imana ahera hayo" ikaba iboneka muri Zaburi 150:1. Iki giterane kizaba kuwa Gatandatu tariki 08/12/2018 kuva Saa Saba z'amanywa, kibere Ntarama mu Bugesera. Abahanzi n'abakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane ni; Timamu, Ngoyi Patrick, Mubaraka JP, Ev Shema Jean Claude, Prophet Nsengumuremyi Jean de Dieu, Missionaire Bosco Dushimirimana na Louise Mukamfura.
Ngoyi Patrick watumiwe muri iki giterane ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, akaba amaze gukora indirimbo zinzuranye zirimo; Nakurama kudapfa n'indi yise Igitambo. Yifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi akoresheje impano yo kuririmba yahawe n'Imana. Usibye kuba ari umuhanzi ni n'umuvugabutumwa.
Igiterane Ngoyi Patrick yatumiwemo
TANGA IGITECYEREZO